Muhanga: Abatwikiwe ibyangombwa n’abacengezi bashubijwe uburenganzira

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gutwikirwa ibyangombwa n’abacengezi, abashakanye bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga barishimira kongera kubana byemewe n’amategeko.

[ad id=”44145″]

Aba baturage bavuga ko igihe abacengezi batwikaga icyari Komini Mushishiro, ibyangombwa by’irangamimerere byatwitswe bigatuma bafatwa nk’abatarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Intambara y’abacengezi yo mu 1997 yatumye bimwe mu bitabo by’irangamimerere by’i Mushishiro bitwikwa bityo amakuru y’abasezeranye byemewe n’amategeko aburirwa irengero.

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’irangamimerere ku rwegwo rw’igihugu kuwa 24 Ugushyingo, i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage basobanuriwe ko kubera ikibazo cy’umwihariko cyabaye mu ntambara y’abacengezi, abari basanzwe barasezeranye bashobora kongera kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Mureramfura Alphonse wo mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Mushishiro, avuga ko yatunguwe no kongera gusezerana n’umugore we ubwa kabiri kuko ibya ngombwa bya mbere byahiye.

Agira ti, “Iki kibazo cyari cyaraturenze, narebaga umukecuru wanjye, tugenda tudasezeranye kandi twarasezeranye, njyewe nkumva binteye ikibazo, ubu rero mbonye ko Leta yacu y’ubumwe, byose byose ibishoboye”

[ad id=”44145″]

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka watangije uyu muhango ku rwego rw’igihugu, yavuze ko ibibazo bya Mushishiro byari bizwi kandi ko umuti wabyo wabonetse, n’abandi bafite ibisa na byo bakazafashwa kongera kugira irangamimerere ryuzuye nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Cyakora ngo iki si igihe cyo kwiyandikishaho abo batasezeranye kuko bahawe uburenganzira, ahubwo ko ari uguhesha abo babyaye uburenganzira bwo kuba abenegihugu bategura ejo hazaza hafite igihugu cyujuje ubunyarwanda.

Agira ati, “Abatazakoresha ayo mahirwe bazakoresha bwa buryo bwo kubaca amande, ubu tworoheje muri uku kwezi mugane z’ibanze zibakemurire ibizo ariko si igihe cyo kureba agakumi ngo gasezerane n’umusaza”.

[ad id=”44145″]

Muri uku kwezi kw’irangamimerere kandi ababyeyi bacikanwe no kwandikisha abana basabwa kwegera inzego z’ibanze bakandikwa nta mafaranga baciwe kuko nyuma yahoo bazahanwa hakurikijwe iteka rya Minisitiri rigena amande yo kutubahiriza itegeko ry’irangamimerere.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *