Rusizi: Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri yo mu Bugarama kiracyari ingorabahizi

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, ubuyobozi bw’uyu murenge n’ababyeyi baharerera, bavuga ko n’ubwo Leta imaze kububakira ibyumba 65 by’amashuri, byanatumye hashingwa ishuri rishya ngo harebwe uko ikibazo cy’ubucucike cyagabanuka, kikiri cyose kuko kugeza ubu abana mu cyumba cy’ishuri babarirwa hagati ya 60 na 80 bikaba n’ingorabahizi ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu mashuri.

Bamwe mu bayobozi b’amashuri baganiriye na Bwiza.com kuri ubu bucucike, bavuze ko butera ingorane nyinshi haba ku bana ubwabo kuko nk’igihe cy’impeshyi mu bushyuhe bwinshi n’uburyo baba bicaye mu ishuri aho intebe iba yicayeho abana 3 cyangwa 4, bamwe mu bana bahitamo gusiba hakaba n’abata ishuri kubera kubona batiga bisanzuye, abarezi bakabangamirwa no gukurikirana abana bangana gutyo, bikabangamira imyigire, bikanatuma imyaka ya 4 n’iya 5 y’amashuri abanza bamwe bacyiga mu gitondo abandi nimugoroba mu gihe ahandi biga umunsi wose, bakabyinubira.

Mbarushimana Hamimu ni umuyobozi wa GS Bugarama Cité. Avuga ko muri gahunda ya Leta yo kugabanya ubucucike Akarere kagerageje kububakira ibyumba byabugabanije gato cyane mu mashuri abanza gusa kuko ibyumba byubatswe ku nkunga ya banki y’isi byubakiwe amashuri abanza gusa,hanubakwa ikigo gishya cy’ishuri cya GS Pera ngo bamwe mu bana biga mu bindi bigo bahimukire barebe ko bwagabanuka bigaragara ariko n’ubundi ngo ikibazo kiracyari cyakindi kandi ngo kizanakomeza hatagize ikindi gikorwa byihutirwa.

Ati: “Nk’ubu twe twubakiwe ibyumba 6 by’amashuri abanza, byatashywe mu Gushyingo umwaka ushize , byagabanijemo gake cyane ku bucucike kuko mbere babaga barenga 70 mu cyumba, ubu bari hagati ya 60 na 68,mu yisumbuye ho baracyari muri za 70 mu cyumba kuko nta cyumba cy’ishuri ryisumbuye cyigeze cyubakwa.

Mbere bigaga ari 4 ku ntebe,ubu ni 3, nubwo tugomba no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ariko kuvuga ngo bakwiga bahanye intera isabwa byo ntibyashoboka kandi ntitwabasubizayo, tugenzura ko bakaraba neza n’isabune buri kanya ariko na byo biradutwara amafaranga menshi cyane atari yarateganijwe, bikanatuvuna cyane kubakurikirana buri kanya n’ubwo bucucike.’’

Avuga ko abana bagomba kuva mu ishuri rye bajya muri iri rishya rya GS Pera ari 500 bose hamwe, barimo 400 bo mu mashuri abanza, ariko n’ubundi hagikenewe icyakorwa ngo abana 45 Leta ivuga ko ari bo bagombye kuba mu cyumba kimwe bagerweho, abo mu wa 4 no mu wa 5 y’abanza bige ingunga imwe, agasanga hakwiye kubakwa ibindi byumba nibura 8 n’iby’ayisumbuye birimo,kuko bagifite abanyeshuri 2100 bose hamwe kandi ibyumba bigiramo bidahagije.

Ati: “Birabangamira cyane ireme ry’uburezi kuko mwarimu aba ameze nk’ufite amashuri 2 mu ishuri rimwe. Yabasha ate kubakurikirana bose se? Ikindi nko mu bihe by’izuba ino harashyuha bikabije. Icyumba cyuzuye abana se mu bushyuhe nk’ubwo kandi hari abo cyagenewe wavuga ko baba biga ko n’ishuri ubwaryo rihita rishyuha cyane ntiboroherwe?’’

Avuga ko iki kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku bana bagombaga gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza ibigo bimwe ntibyabakira kubera ko byari birengeje umubare ku bo byari bisanganywe n’ibyumba byari bihari, abo bana bari mu ngo baradindiye.

Ati: “None se mu cyumba gisanzwemo abana barenga 70 biga igitondo n’abandi nk’abo biga ikigoroba wari kwakira abandi bigashoboka? Bamwe bari mu ngo zabo ntibiga mu gihe mu mirenge idafite icyo kibazo abaho biga,ngasanga Akarere gakwiye gukora ubuvugizi hakubakwa ibindi byumba mu bigo byose byo muri uyu murenge kuko hafi ya hose iki kibazo kiracyahari.’’

Umwe mu babyeyi barerera ku ishuri ribanza rya Mihabura na we ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko uburyo abana bacu bigamo butoroshye. Leta nitwongerere ibyumba na ho ubundi bamwe mu bana bazakomeza guta amashuri kubera iyo myigire igoye n’ireme ry’uburezi Leta yibwire ko rigerwaho kandi atari byo.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Ntivuguruzwa Gervais, yemera ko iki kibazo gihari kandi kiremereye cyane, cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati: “Ni ikibazo kituremereye kuko mu mashuri yose dufite impuzandengo ni abana hagati ya 60 na 80 mu ishuri bashobora no kurenga, bagombye kutarenga 45, bigaterwa n’uko ino himukira abantu benshi bahashaka ubuzima bakazana n’abana, ubuharike n’ubushoreke buhari na bwo bugatera kubyara cyane kuboneza urubyaro ntibyitabirwe uko bikwiye, ibyumba by’amashuri na byo biracyari bike, turakora ubuvugizi ngo turebe ko hakubakwa ibindi ariko tunakangurira ababyeyi kuboneza urubyaro,kuko byombi bidakozwe ikibazo kizakomeza kuba ingorabahizi.’’

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *