Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Dr Emile Bievennue avuga ko hagiye gukorwa ubusesenguzi ku masomo 158 yigishwamo kugira ngo adakenewe ku isoko ry’umurimo ahagarikwe.

Ni nyuma y’aho bigaragaye ko hari amasomo yigishwa muri iyi kaminuza, bikagorana kubona n’umwe wayarangije akabona akazi cyangwa se akihangira umurimo uyerekeye.

Hari kandi n’aba akenewe ku isoko ry’umurimo, akigishwa mu buryo butajyanye n’igihe, bigatuma uwayize adashobora kujya guhatanira ku isoko ry’umurimo cyangwa se ngo yihangire uyu murimo.

Dr Emile yatangarije The New Times ati: “Tugomba gukora ubushakashatsi kugira ngo tumenye amasomo atangwa na Kaminuza y’u Rwanda akenewe ku isoko ry’umurimo. […] Amasomo yose uko ari 158 agiye gukorwaho ubusesenguzi.”

Uyu muyobozi yavuze ko amasomo bizagaragara ko akenewe ku isoko ry’umurimo azategurwa neza cyangwa avugururwe bijyanye n’igikenewe ku murimo. Ati: “Amwe akenewe ku isoko ry’umurimo azagumaho cyangwa se avugururwe bijyanye n’igikenewe ku murimo.”

Nyuma y’ubu busesenguzi ni bwo hazamenyekana amasomo agomba guhagarikwa muri iyi kaminuza. Dr Emile ati: “Aya masomo agomba gukurwa muri gahunda [ya kaminuza].”

Ubu busesenguzi buzakorwa na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo n’abo mu mahanga nka za kaminuza. Byitezwe ko amasomo avuguruye azigishwa bwa mbere mu mwaka w’2021/2022, nta gihindutse.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo
    Kaminuza zizakore n’ubushakashatsi kumasomo (combination) zigishwa muri za secondary schools,naho bavugurure kugira ngo byibuze umuntu ajye arangiza S6 ashobora kwihangira imirimo.
    Nka combination ya HEG,izigweho cyane.

  2. Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo
    Kaminuza zizakore n’ubushakashatsi kumasomo (combination) zigishwa muri za secondary schools,naho bavugurure kugira ngo byibuze umuntu ajye arangiza S6 ashobora kwihangira imirimo.
    Nka combination ya HEG,izigweho cyane.

  3. Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo
    Bazanakemure ikibazo cya low academic levels zimwe nazimwe batanga zituma abahize batabasha guhatana kw’isoko mpuza mahanga, kandi leta iba yabatanzeho frws menshi, biriya ni uguhombya igihugu cyane.

  4. Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo
    Bazanakemure ikibazo cya low academic levels zimwe nazimwe batanga zituma abahize batabasha guhatana kw’isoko mpuza mahanga, kandi leta iba yabatanzeho frws menshi, biriya ni uguhombya igihugu cyane.

  5. Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo
    Abamaze kuyiga se bazabagasha iki?

  6. Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo
    Abamaze kuyiga se bazabagasha iki?

  7. Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo
    Abamaze kuyiga se bazabagasha iki?

  8. Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo
    Abamaze kuyiga se bazabagasha iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *