Rusizi: Yafatanwe umufuka wuzuye ubwoko burenga 90 bw’imiti ya magendu

Sangiza iyi nkuru

Ngirimana Alfred wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Bugarama nyuma yo gusanganwa mu nzu ye umufuka wuzuye ubwoko burenga 90 bw’imiti ya magendu yiganjemo ibinini bivugwa ko yakuraga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Amakuru Bwiza.com yahawe n’umwe mu baturanyi be, avuga ko uyu mugabo ngo umaze imyaka irenga 15 muri ubu bucuruzi butemewe ngo akora mu mayeri menshi ku buryo kumutahura byakomeje kugorana, aho n’iyo ngo yatangirwaga amakuru imiti ayambukije bayoberwaga aho ayinyujije, yafatwa agahita arekurwa kubera gusibanganya ibimenyetso, amaherezo ngo ku makuru yatanzwe n’abaturage biboneye ayipakurura mu kamodoka ke akunda kuyizanamo nijoro akayirunda mu nzu, mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 6 Kamena yayifatanywe ahita atabwa muri yombi.

Igiteye inkeke muri ibi nk’uko uyu muturage abivuga ngo ni uko hari bamwe mu baforomo bo ku kigo nderabuzima cya Muganza bakoranaga na we, aho bamwe mu baturage bivuzaga bakoresheje mituweli iyo bandikirwaga umuti ukomeye cyangwa uhenze aho kuwubaha kandi uhari, ngo baboherezaga kuri uyu mugabo akawubaha bakawishyura menshi,akagira uburyo abivugana n’abo bakozi b’ikigo nderabuzima bashyirwa mu majwi, abaturage bagakomeza gutanga amafaranga menshi ku miti nyamara iri mu kigo nderabuzima’iyi miti ngo ikaba yacuruzwaga no mu isoko rya Muganza rwihishwa.

Ati: “Byari bimaze kuturenga nk’abaturage, twabivuga ibimenyetso bikarigiswa yanafatwa agahita arekurwa ariko ubu bucuruzi yari abumazemo igihe bwaranamukijije kandi nta kindi akora kizwi.

Icyatubabazaga kurushaho ni imikoranire ye na bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Muganza barimo abo mu rusuzumiro wajyaga kwivuza bagukekaho amafaranga banakwandikiye umuti ukomeye aho kuwuguha bakakohereza iwe kandi ukabona arawuguhaye ukawishyura 100%, wabaza abandi baforomo bakakubwira ko iyi miti tumugurira no mu kigo nderabuzima iba ihari, bikatubabaza cyane, yanafatwa agahita arekurwa ibimenyetso ngo bibuze.

Ikindi ni uko hari abo bakoranaga rwihishwa bacuruzaga imiti imwe n’imwe cyane cyane ibinini mu isoko rya Muganza nka kumwe mu masoko yo muri Congo babigenza,utatse umutwe bagahita bamuha utunini mu ibanga, kubitangira amakuru bikagorana ariko nawe ugiye nk’umugenzi wigendera wagera muri iri soko ukabaza bamwe mu bakomisiyoneri be mu ibanga niba bakubonera akanini k’umutwe cyangwa ibya malariya barabiguha rwose mu isoko rizima ntihagire urabukwa.’’

Amakuru na none Bwiza.com yahawe n’umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri uyu murenge, ngo ni uko uyu mugabo yagandishaga abaturage mu gutanga mituweli kubera imiti ya make yabahaga, kimwe n’abandi bivuga ko bayiranguraga iwe bakayiha abaturage kuri make, bikabangamira cyane ubukangurambaga kuri mituweli.

Ati: “Nk’ubu mituweli y’uyu mwaka turangiza twari kuri 90% gusa kandi twari twihaye intego yo kugera ku 100%. Ariko kubera abo ba Rumashana babaye benshi muri uyu murenge,abaturage bagera ku 10% bose nta mituweli batanze, ntawamenya aho bivuriza kuko bagera muri aba ba magendu bakabaha utunini tw’amafaranga 100 gusa,ntaho bize kuvura nyamara ibigo by’ubuvuzi bitwegereye. Na mituweli y’umwaka tugiye gutangira turi kuri 22%, turi mu mirenge ya nyuma kubera aba babangamira iyi gahunda,twifuza ko bafatwa bose abaturage bakajya bivuriza ahemewe.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ngirabatware James, na we yemeje ko uyu mugabo ngo wize amashuri 5 abanza gusa yafatanywe iyi miti yacuruzaga magendu ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “Yafashwe mu rukerera rwo ku cyumweru ubwo twari mu mukwabu wo guhiga inzererezi ziteza umutekano muke zikagera n’aho ziterana ibyuma zimwe zikaba zinafunze, na we, ku makuru twari dufite ko inzu ye irunzemo iyo miti,tumusatse turayimusangana ahita atabwa muri yombi.’’

Ku byerekeranye no kuba uyu mugabo yakoranaga na bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Muganza, uyu muyobozi ntabihamya, icyakora akemeza na we ko imikorere nk’iyi ibangamira ubukangurambaga bwa mituweli, yanateza ibindi bibazo mu baturage.

Ati: “Birumvikana ko ari ikibazo gikomeye cyane umuntu uha imiti abaturage ntaho yabyize, byateza ibibazo byinshi birimo n’imfu kuko n’iyo miti ubuziranenge bwayo buba bukemangwa ariko bwaba buyujuje cyangwa butayujuje abaturage bagomba kugana amavuriro yemewe,arahari nta mpamvu yo kwiyahura bareba.

Ibyo kugandisha abagombaga gutanga mituweli byo ni byo kuko niba umuturage ajya aho abona utunini tw’amafaranga 100 ntiyatanga mituweli byoroshye. Ibyo kuvuga ko akorana na bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima byo sinabihamya kuko nta bo turafata, numva nta n’umuganga muzima wakora ibyo. Gusa turasaba n’abandi bari muri ubu bucuruzi kubireka kuko barahemukira abaturage cyane,;kandi bivugwa ko iyi miti ngo baba bayikura muri Congo,ni byo tugikurikirana ngo tumenye neza.’’

Imirenge imwe y’Akarere ka Rusizi cyane cyane Bugarama, Muganza, Mururu, Nyakarenzo, Kamembe na Gihundwe yakunze gushyirwa mu majwi ko hari abaturage bayo baba bakoresha imiti ya magendu cyane cyane ibinini bakura muri RDC bigatuma batitabira gutanga mituweli, umuyobozi w’aka Karere, Kayumba Ephrem agasaba abaturage kwirinda ubuvuzi nk’ubu bagatanga n’amakuru ku babukora bagafatwa bakabibazwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *