Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, kivuga ko muri Gicurasi 2021 ibiciro ku masoko yo mu mijyi byagabanyutse ku kigero cya 0.1% ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uku mu mwaka ushize.
Nk’uko Igihe yabitangaje, igabanyuka ry’ibi biciro mu mijyi ryatewe n’ibiciro by’ubwikorezi byagabanyutse ku kigero cya 13.8%.
Iki kigo kivuga ko kuva Mata kugeza muri Gicurasi 2021, ibiciro ku masoko yo mu mijyi byagabanyutse ku kigero cya 0.5%, iri gabanyuka rikaba ryaragaragaye ahanini ku biribwa n’ibinyobwa bidasembuye.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byo byagabanyutse ku kigero cya 2.3%.
NISR ivuga ko ariko mu byaro ho, ibiciro byazamutse ku kigero cya 0.7% kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Gicurasi 2021, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 4.7%, ibiciro by’inzu, iby’amazi, amashanyarazi gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5.9%.
Iki kigo gitanze iyi mibare mu gihe abaturage mu mijyi no mu byaro bakomeje gutakamba bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’umwihariko ku biribwa, bavuga ko rikabije.
Izamuka ry’ibi biciro rigaragara cyane ku bicuruzwa nk’amavuta yo guteka, isukari, kawunga, ibikoresho by’isuku nk’amasabune, n’ibindi…
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


