RIB ivuga ko umunyamakuru Cyuma agambanira igihugu

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yatangaje ko umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan agambanira igihugu, binyuze mu byo atangariza ku rubuga rwa YouTube.

Mu kiganiro Dr Murangira yagiriye kuri Popote TV, ubwo yageze ku bakoresha “nabi” urubuga rwa YouTube, yavuze ko bene aba bari mu byiciro bitatu.

Yagize ati: “Hari cya cyiciro cy’abantu bafite icengezamatwara (propaganda), hariho na cya cyiciro cy’abantu bashyiraho urukozasoni, hariho na cya cyiciro cy’abantu bashyiraho ibihuha, ariko bose ugasanga barahurira ku kintu cyo kugira ngo babone ‘views’, babone amafaranga.”

Yakomeje ati: “Wa muntu rero wa propaganda ukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri, ibintu byangisha abantu igihugu, kwangisha igihugu cyawe amahanga cyangwa indi miryango, wirirwa ukora inkuru zibeshya umonta (monter)kugira ngo gusa ubone views, ni ubugambanyi nk’ubundi.”

Dr Murangira yatanze urugero rwa Cyuma Hassan nk’umwe mu bo ashinja ubugambanyi. Ati: “Urugero rwa Cyuma Hassan, Ishema TV, recently (vuba aha) yagize atya atangaza cyane umuntu w’umugore ngo yabuze, yaburiwe irengero. Iyo uvuze ngo yaburiwe irengero ni ugushaka guteranya abaturage n’inzego za Leta, nta kindi uba ugamije. Mu by’ukuri iyo umuntu yaburiwe irengero, umuntu wegera RIB cyangwa se Polisi asaba ko bamufasha gushaka uwo muntu ni umuryango we.”

Uyu mugore uvugwa ni uwari utuye mu murenge wa Muyumbu w’Akarere ka Rwamagana, Dr Murangira akavuga ko yaje kuboneka akorera akazi mu Karere ka Nyagatare. Ngo Cyuma yari yatangaje kuri iyi nkuru “ni uguca igikuba…ni propaganda mbi.”

Cyuma Hassan ari mu bo RIB ibuza gutangaza amakuru yita “ay’ibihuha” bifashishije urubuga rwa YouTube, ibamenyesha ko bashobora gukurikiranwa n’ubutabera nka Karasira Aimable mu gihe baba batisubiyeho.

Gusa uyu munyamakuru wigeze kumara umwaka afungiwe muri gereza ya Nyarugenge, we yakunze kumvikana avuga inkuru atangaza ari impano, kandi aba akorera abaturage ubuvugizi. Iby’uko atangaza ibihuha yagiye abitera utwatsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *