Mu murenge wa Muyumbu ho mu karere ka Rwamagana haravugwa amakuru y’umugore witwa Nyiranzabona Julienne watawe muri yombi ashinjwa kwicisha umugabo we witwa Ndabateze Mathias ku munsi w’ejo tariki ya 30 ugushyingo 2016, amuziza kuba yarabyaye undi mwana mu gasozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko uyu mugore yemera icyaha cyo kugambanira uwari umugabo we amuziza kumuca inyuma, bigatuma nawe ashaka abandi bagabo bagomba kumumukiza ubu nabo bakaba bafungiye hamwe n’uyu mugore kuri Polisi ya Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi muri aka karere IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko uyu mugore ariwe wagiye kwitabariza inzego z’umutekano avuga ko batewe n’abantu atamenye, umugabo we akahasiga ubuzima ariko nyuma akaza kwemera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi ndetse n’icyo bapfaga.
[ad id=”44145″]
Umuvugizi wa Polisi IP Kayigi yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje mu gihe babona hari amakuru bataramenya neza ku bandi baba bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi, ndetse niba nta yandi makimbiranye uyu mugore yari asanzwe afitanye n’umugabo we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


