Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoya yavuze ko ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cy’intambara ubwo zafataga umusirikare wabo, kandi ngo ntabwo igihugu cye kizakomeza guceceka.

Ambasaderi Mugoya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika wamubazaga ibyo kuba Minisiteri akoreramo yaroherereje u Rwanda inyandiko yamagana (protest note) icyo yise “ishimutwa” ry’uyu musirikare, Pte Baruku Muhuba.

Yagize ati: “Bashimutiye umusirikare wacu ku butaka bwa Uganda, ni yo mpamvu twabandikiye urwandiko rwamagana iki gikorwa.”

Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Uganda-yakoze-iperereza-isanga-umusirikare-wayo-yarashimuswe-yandikira-u-Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo cyashyize ahagaragara tariki ya 13 Kamena, cyavuze ko ingabo z’iki gihugu zafatiye Pte Baruku mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yinjiye mu buryo butemewe.

Ambasaderi Mugoya yateye utwatsi iri tangazo, ati: “Ibyo bavuga ngo yafatiwe ku butaka bwayo nibabyivugire ariko tuzi neza ko yafatiwe ku butaka bwa Uganda.”

Uganda ivuga ko Pte Baruku yafatiwe mu giturage cyitwa Gahungu muri Uganda, muri metero zirenga 100 uvuye ku mupaka wa Cyanika uhuza ibihugu byombi, ibi bikaba byaratangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Ofwono Opondo mu gitondo cy’ejo ku wa 15 Kamena 2021.

Ambasaderi Mugoya yavuze ko igikorwa ingabo za RDF zakoze ari icy’intambara, kandi ngo Uganda itazakomeza guceceka. Ati: “Igikorwa bakoze ni igikorwa cy’intambara kandi ntabwo tuzakomeza guceceka. […]U Rwanda rugomba guhagarika ibi bikorwa, icyo dushaka ni uguturana nabo mu mahoro, ariko ubwo bushotoranyi bugomba guhagarara.”

Pte Baruku yafashwe tariki ya 12 Kamena, ashyikirizwa Leta ya Uganda yari ihagarariwe na Capt. Peter Mugisha ku mugoroba wa tariki ya 13 Kamena 2021. Uyu muhango wabereye ku mupaka wa Cyanika uhuza ibihugu byombi.

Icyo gihe Pte Baruku yemeye amakosa, avuga ko yibeshye yisanga mu Rwanda, anayasabira imbabazi. Capt. Mugisha na we kandi yarayemeye, asaba Pte Baruku kutazayasubira.

Capt. Mugisha ubwo yashyikirizwaga Pte Baruku yagize ati: “Ikaze mu gihugu cyawe Baruku ariko ntuzongere gukora amakosa nk’aya. Uri umusirikare, ugomba kumenya aho uri niba woherejwe mu kazi.”

Gusa ntibyaraniriye aho, kuko byamenyekanye ko urwego rw’igisirikare rwa Uganda rushinzwe iperereza, CMI, rwakoze iperereza ku ifatwa rya Pte Baruku, ngo rusanga yarashimutiwe muri Uganda. Kuba Capt. Mugisha yaremeye amakosa, ngo ni uko nta makuru ahagije yari afite.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Arikose Uganda yavuze icyo ishaka ikareka gushakira impamvu aho itari! Batwicira abaturage abo batishe bakabazana ari intere bagendera mutugare,hanyuma twebwe tubahaye umusirikare wabo ari muzima ntacyo abaye none bo bacitse ururondogoro amagambo yabarenze! Huuum reka turebe iherezo ry’ubu bwibone bw’abagande!

    1. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
      Kandi M7 urashaka aka 8 ku Rwanda? Buragaragara ko mwashatse gushotora u Rwanda kybera ko ngo hari intwaro zikomeye rudafite. Mwibuke ko na hahandi rwabarasiye mwari muziko bafite gusa ibibando.
      Mushatse mwakwitonda mudateza abahima umwangaro

    2. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
      Kandi M7 urashaka aka 8 ku Rwanda? Buragaragara ko mwashatse gushotora u Rwanda kybera ko ngo hari intwaro zikomeye rudafite. Mwibuke ko na hahandi rwabarasiye mwari muziko bafite gusa ibibando.
      Mushatse mwakwitonda mudateza abahima umwangaro

  2. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Arikose Uganda yavuze icyo ishaka ikareka gushakira impamvu aho itari! Batwicira abaturage abo batishe bakabazana ari intere bagendera mutugare,hanyuma twebwe tubahaye umusirikare wabo ari muzima ntacyo abaye none bo bacitse ururondogoro amagambo yabarenze! Huuum reka turebe iherezo ry’ubu bwibone bw’abagande!

  3. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Ubwo Uganda yemeye ko abasirikare bayo bose ari injiji zitazi aho igihugu cyabo kirangirira, yaba uwafashwe ndetse nabaje kumwakira avuye mu Rwanda bose ni nka zitazi imbibi z’ibihugu byabo. Gusa kuba iperereza ryarakozwe na CMI ya Kayumba Nyamwasa nta kindi batangaza kitari ukwikura mu isoni.

  4. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Ubwo Uganda yemeye ko abasirikare bayo bose ari injiji zitazi aho igihugu cyabo kirangirira, yaba uwafashwe ndetse nabaje kumwakira avuye mu Rwanda bose ni nka zitazi imbibi z’ibihugu byabo. Gusa kuba iperereza ryarakozwe na CMI ya Kayumba Nyamwasa nta kindi batangaza kitari ukwikura mu isoni.

  5. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Ariko se Uganda yaje ; twe abanyarwanda tukabereka icyo bite ubumwe bwa banyarwanda mu bipfunsi. Kugeza aho bibavangavanga mu mitwe.

  6. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Ariko se Uganda yaje ; twe abanyarwanda tukabereka icyo bite ubumwe bwa banyarwanda mu bipfunsi. Kugeza aho bibavangavanga mu mitwe.

  7. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    HAHAH Baganda banjye mwagenze gake ko U rwanda rutisukirwa. yemwe Imana Ibasange mugarure ubwenge before it is to late rwose

  8. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    HAHAH Baganda banjye mwagenze gake ko U rwanda rutisukirwa. yemwe Imana Ibasange mugarure ubwenge before it is to late rwose

  9. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Ntakuntu igihugu cyaba kiyobowe n’umukambwe w’imyaka 90 ngo kibure kuba zagara!!! Gusa bavandimwe bagande intambara irasenya ntiyubaka!!! Kd iyagukanze ntijya iba inturo! Uwabakubitiye Kisangani ntaho yagiye kd ubushobozi yarafite kirya gihe bwikubye inshuro amagana!!! Agapfa kaburiwe ni impongo!!

  10. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Ntakuntu igihugu cyaba kiyobowe n’umukambwe w’imyaka 90 ngo kibure kuba zagara!!! Gusa bavandimwe bagande intambara irasenya ntiyubaka!!! Kd iyagukanze ntijya iba inturo! Uwabakubitiye Kisangani ntaho yagiye kd ubushobozi yarafite kirya gihe bwikubye inshuro amagana!!! Agapfa kaburiwe ni impongo!!

  11. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Ariko abagande bafite ibibazo kweri gusa turi tayari kurinda ubusugire bwigihugu cyacu aho twagikuye harazwi nta wa touchet icyivogera .

  12. Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo
    Ariko abagande bafite ibibazo kweri gusa turi tayari kurinda ubusugire bwigihugu cyacu aho twagikuye harazwi nta wa touchet icyivogera .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *