Ikigo cy’itumaho cya MTN gisobanura ko kuba hari abakoresha imirongo (sim cards) ebyiri biri mu bituma hari abakiriya bavuga ko kitakigira ihuzanzira (amarezo) nko mu bihe byashize.
Muri iki gihe usanga abakiriya b’iki kigo binubira serivisi zacyo zirimo izijyanye no guhamagara cyangwa se interineti, bavuga ko zigenda gake cyangwa se ntizinakore, by’umwihariko mu bice by’icyaro.
Mu kanya gashize, Radiyo Rwanda yakiriye abakozi babiri ba MTN: Yvonne Mubiligi ushinzwe serivisi z’abakiriya na Antoine Twahirwa ushinzwe ireme rya serivisi, bagirana ikiganiro kirebana na gahunda z’iki kigo, banabazwa ibibazo.
Umwe mu bakurikiraga iki kiganiro, yagize ati: “Mutubarize MTN impamvu itakigira ‘rezo’ kandi mbere zarahabaga.”
N’ubwo Yvonne na Antoine batigeze bemeza niba koko iki kigo kitagira amarezo nka mbere, bagaragaje ko koko iki kibazo gihari, kandi bakaba bafite gahunda yo gushyira iminara mu cyaro.
Yvonne yagize ati: “Ku kibazo cya rezo turakizi, mu isesengura twakoze mu duce dutandukanye, ari yo mpamvu cyane cyane nko mu ntara ku bufatanye na RURA, hari iminara 45 mu byaro tugiye gushyiraho kugira ngo tubashe kuba twagikemura.”
Kuri iki kibazo, Antoine yavuze ko MTN inafite gahunda yo kongerera iminara isanzwe ubushobozi. Ati: “Ntabwo twicaye, turi gukora ibishoboka byose kugira ngo twongere ubwiza bwa serivisi duha abakiriya, twongerera iminara yacu isanzwe ubushobozi, tunashyiraho iminara mishya.”
Yavuze ko hari iminara mishya 50 yamaze gushyirwaho, n’iyi 45 izashyirwa mu bice by’icyaro mbere y’Ukuboza 2021. Ati: “Ibyo byose ni uburyo bwo gukemura icyo kibazo.”
Abakoresha simu kadi ebyiri
Aba bakozi ba MTN bavuze ko hari abakiriya bitiranya ikibazo cyo kubura amarezo no gukoresha simu kadi ebyiri muri telefone imwe.
Antoine ati: “Ariko na none hari ikintu kimwe abakiriya bajya bitiranya, ikibazo cya network. Muzi ko aho Isi igeze, twese dutunze telefone zijyamo amasimu kadi abiri, ugasanga umuntu afite simu kadi imwe akoresha mu guhamagara n’indi akoresha mu kwitabiraho. Cyane cyane simu kadi amaranye igihe ni yo yitabiraho, n’indi yashatse y’amaporomosiyo (promotion).”
Asobanura imiterere y’iki kibazo ati: “Noneho ugasanga njyewe simu kadi nitabiraho, iyo ngiye guhamagara, yo ijya off (iva ku murongo) bitewe n’uburyo izi telefone zijyamo simu kadi ebyiri ziteye, umuntu yampamagara kuko nanjye ndi guhamagara undi, bakamubwira ko iyo nimero itariho.”
Usibye iminara mishya MTN yubatse n’iyo iteganya, ivuga ko yamaze kongerera ubushobozi 40 iri mu mijyi na 80 iri mu byaro. Ngo irifuza ko byibuze uyu mwaka warangira ikibazo cy’amarezo cyaramaze gukemuka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

14 Responses
MTN ivuga ko gukoresha simu kadi ebyiri bituma hari abavuga ko itakigira ‘amarezo’
Va ku giti dore umurongo, MTN imaze gucika amazi kubera imikorere mibi no kwizera isoko igakabya.

Ibyo bakora nabo ntibabizi babyica babishaka kuko iyo ufashe umuntu ukamuzamura mubiciro ngo tugire ngo bafite abaclient ntabo

No kutwiba bigeretse.

MTN ibyo basobanuye ku kubura rezo sibyo kuko ntaho bihuriye no guhamagara umuntu ntimwumvikane kandi yabaye connected. Ikindi ntan’aho bihuriye no kugura internet ikanga gukora ahubwo igihe pack irangirira kuhagera utayikoresheje. Bakwiye gukosora rwose kuko bisigaye bikabije. Ikindi nanone, iyo SIMCARD ya kabiri tuyigura kubera iki? Barifata bagashyira SIMCARD y’umuntu kuri pack yo guhamagara ihera kuri 800rwf bumva ntakubangamira umuntu kurimo?

Rwose mtn murikutubeshyape gewe mbarizwa Kirehe ark kubona internet ntibyoroshye guhamagara cg kwitaba nikjbazo byose ntagahunda,nimwikosore2

Mtn iratubeshye. Ibiciro byayo biri hejuru. Ugura packs bakayitwara utayikoresheje. Abakiriya nitwe mwakabajije ibyifuzo byacu. Kugira simcard 2 ni uko namwe mubizi ko inshya muzitangaho promotion. Niba sim ari sim, kuki mutaduha packs zimwe ku bantu bakuze. Umwe usanga agura iya 200 bakamuha 3000sec indi ari 3600sec. Urumva mutabigiramo urhhare? Ikindi kuki mudahemba abantu babinjiriza cash cyane. Nkoresha byibura ibihumbi mirongo irindwi(70000frw), buri mwaka, ariko ntibarampa na 1/10 cyayo nakoresheje. Gusa ntimutubanira neza, tuzashaka ubundi buryo bwo gukoresha. Mwisubireho!