Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Me Ntaganda Bernard avuga ko mu gitondo cy’uyu wa 16 Kamena 2021 urugo rwe rwatewe n’abo akeka ko ari abo mu nzego za Leta zirimo urw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi, Polisi yo ikavuga ko yazitiranyije n’ufite ikibazo cyo mu mutwe wamaze kujyanwa i Ndera.
Me Ntaganda mu kiganiro yagiriye kuri Ishema TV, yavuze ati: “Mu gihe cya saa moya n’igice nagiye kumva, numva abantu barakubita urugi rwo ku irembo, bakubita cyane. Nahise numva mfite ikintu cy’igishyika n’ubwoba burimo.”
Yakomeje asobanurira umunyamakuru ko yahise akeka ko abamuteye ari abo muri izi nzego za Leta. Ati: “Icyo naketse, nahise ntekereza, nahise numva ko aria bantu bo mu nzego za Leta, ndashaka kuvuga inzego za Polisi n’inzego za RIB ko ari bo baje mu rugo rwanjye kuntera kuko iyo baje iwanjye, buri teka bamena inzugi, ubundi bakurira urugo.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko “uyu muntu” yakomeje gukubita urugi, ageze aho arinjira, ati: “Atangira gukubita inzugi zo ku nzu, yabanje urugi rwo kuri salo, arangije ajya ku rugi rwo mu gikari, ahamagara Maître Maître Maître kingura.”
Me Ntaganda avuga ko yahise atabaza Umuvugizi wa Polisi, RIB n’abanyamakuru, abapolisi n’abo muri uru rwego rw’ubugenzacyaha bakaba bahageze muri icyo gitondo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabajijwe niba uru rwego rwamenyeshejwe iki kibazo n’uwaba yateye urugo rwa Me Ntaganda, asubiza ko rwamenye ko uwabikoze ari umurwayi wo mu mutwe.
CP Kabera ati: “Yabimenyesheje polisi, dufatanya n’inzego z’ibanze kubikukirana, dusanga koko hari umuntu wateye iwe akomanga ku rugi, byageze aho dusanga ko uwo muntu asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe muri kariya gace baramuzi, akaba yajyanwe i Ndera.”
Uyu mupolisi yakomeja asobanura uburyo uwateye urugo rwa Me Ntaganda azwi. Ati: “Ni umuntu uzwi muri kariya gace ko afite ikibazo cyo mu mutwe witwa Murara Emmanuel, akaba rero inzego z’umutekano zamukurikiranye, dore ko ngo ajya agenda akomanga ku ngo z’abantu…”
Ibyo kuba Me Ntaganda avuga ko yatewe n’abo mu nzego za Leta, CP Kabera yabihakanye ati: “Ntabwo inzego z’umutekano zitera Umunyarwanda ngo zikubite urugi cyangwa zigire gute.”
Urugo rwa Me Ntaganda ruherereye mu Murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Me Ntaganda avuga ko yatewe n’inzego za Leta, Polisi ikavuga ko yazitiranyije n’uwajyanwe i Ndera
Ahubwo na Me Ntaganda afite ikibazo cyo mumutwe ,niba yatabaje bakamutabara bagasanga ari umurwayi wo mumutwe wamuteye se ,ahera hehe avuga ko ari inzego za leta zamuteye?abona RIB cg POLICE bamushatse banyura mukumena inzugi ze nkuko abivuga ?Mbona nawe akwiye gukorerwa isuzuma bakamenya niba adafite ikindi kibazo.
Me Ntaganda avuga ko yatewe n’inzego za Leta, Polisi ikavuga ko yazitiranyije n’uwajyanwe i Ndera
Ahubwo na Me Ntaganda afite ikibazo cyo mumutwe ,niba yatabaje bakamutabara bagasanga ari umurwayi wo mumutwe wamuteye se ,ahera hehe avuga ko ari inzego za leta zamuteye?abona RIB cg POLICE bamushatse banyura mukumena inzugi ze nkuko abivuga ?Mbona nawe akwiye gukorerwa isuzuma bakamenya niba adafite ikindi kibazo.