Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko amahoteli akorera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, yaba imwe mu nzira zishobora kunyuramo ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19.
Mu kiganiro CP Kabera yagiriye kuri radiyo Musanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kamena 2021, yavuze ko ubwo we na bagenzi be baganaga mu mahoteli akorera muri aka karere, bemerewe kwinjira batabajijwe icyemezo cyerekana ko bipimishije iki cyorezo.
Ngo ibi byahise bimwereka ko ba nyir’aya mahoteli bita ku nyungu y’igihe gito y’amafaranga bakura ku bakiriya, birengagije ko bashobora gukwirakwiza iki cyorezo, amahoteli yabo akanafungwa kubera ko yarenze ku mabwiriza yo kucyirinda.
CP Kabera yagize ati: “Umujyi wa Musanze ni umujyi w’ubukerarugendo, abana benshi bajya bahagana ariko nanjye ndatanga ubuhamya ubwanjye. Uko nje hano nturutse aho ndi bucumbike, abantu benshi hano bakira abantu mu mahoteli ntabwo babaza ko bipimishije Koronavirusi.”
Yakomeje ati: “Ndatanga n’urugero rw’abo twazanye banaraye n’aha, aho baraye yuko batigeze bababaza niba baripimishije Koronavirusi ngo bababaze ibisubizo. Ibyo turanabizi ko n’ubushize bisa n’aho byateje ikibazo, aho polisi yafunze amahoteli, abantu batabyumva neza.”
Ubu buhamya yabugarutseho mu kiganiro yagiriye kuri Energy Radio mu gitondo cy’uyu wa 18 Kamena 2021. Yagize ati: “Ndetse nanjye ubwanjye nta wambajije, sinzi niba ari uko bavugaga bati ‘yambaye uniform turamwizeye’. Ariko ntabwo ari byo, nshobora kuza ntipimishije. Nawe rero ugomba guhaguruka uti ‘ariko Umuvugizi wa Polisi, uje hano, twereke ibisubizo byawe by’uko wipimishije Koronavirusi’.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko amabwiriza yashyizweho n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB asobanutse. Aya avuga ko mbere y’uko hoteli yakira umukiriya, igomba kubanza kumusaba icyemezo cyerekana ko yipimishije Covid-19 kandi atanduye. Ati: “Abantu bari mu bukerarugendo cyangwa se bajya kuri aya mahoteli bagomba kwerekana ko bipimishije Covid, bakerekana ibisubizo.”
Yakomeje avuga ko kudasaba abakiriya ibyemezo byerekana ko bipimishije bishyira abaturage bose mu kaga ko kwandura iki cyorezo. Ati: “Niba ufite hoteli, ukakira abakiriya 10 cyangwa 20, ntubabaze uti ‘ibipimo byanyu biri hehe ?’, bakaza bakarara aho, bakahasiga Koronavirusi, ejo ukakira abandi, icyo gihe urimo gukwirakwiza mu gihugu hose kuko abantu bagana hano, uretse no kuba baturutse hanze y’igihugu, baba baturutse no mu mpande zose z’igihugu.”
CP Kabera yasabye ba nyir’amahoteli gusaba abakiriya ibyangombwa byose basabwa na RDB kugira ngo bakirwe. Ati: “Abanyamahoteli na za moteli nibitonde, umuntu ujya kurara muri hoteli ni ukurikije amabwiriza ya RDB, agomba kuba yaripimishije Koronavirusi.
Nyamuneka umuntu uri kuri reception cyangwa n’umwakira, reka umuntu yinjire muri hoteli akweretse ibyangombwa byose ariko ikintu ugomba kubanza kumubaza niba ari burare, ni ukumubwira uti nyereka message yawe, wanumva uyikemanga cyangwa se ugizeho n’amakenga, ukaba watelefona muri RBC ukababaza uti ‘nimuturebere ko iyi message ari yo’.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


