Minisitri y’ubuzima iravuga mu mujyi wa kigali habarurwa abakora umwuga w’uburaya babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bnagana na 55% by’abakora uyu mwuga, ko kuri ubu ngo ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubukana bakoresha mu gihe cy’amezi atatu aho kuba mu kwezi kumwe nk’uko byari bisanzwe, ibi ngo ni mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije isi yose.
Ibi byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cyitsa ku buzima kuri uyu wa 01 Ukuboza 2016, ubwo ku isi hose hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA,
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko Dr. Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ ubuzimayabitangaje ngo kuri ubu mu Rwanda haracyagaragara ubwiyongere bw’ababana n’ubwandu bwa SIDA ku buryo mu mujyi wa Kigali habarizwa abakora uburaya 55% bose babana n’ubu bwandu, ibintu bishobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’iki cyorezo ku buryo bukabije.
Imibare ya minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu Rwanda ubwandu bwa Virus itera SIDA bukiri kuri 3%, Umunyamabanga wa leta muri
Dr. Patrick Ndimubanzi yagize ati “Buri mwaka abantu ibihumbi n’ ibihumbi bakomeza kwandura Virus itera SIDA. Haracyari abantu benshi badafite ubumenyi buhagije mu birebana nuko VIH ikwirakira. Abagore bagera kuri 24% n’abagabo bagera kuri 16% nta narimwe baripimisha Virus itera SIDA. 55% by’ Abakora uburaya mu mujyi wa Kigali babana na Virus itera SIDA. Gukoresha agakingirizo biracyari hasi. Aho hose tugomba gukomeza kuhakora kugirango tugabanye imibare y’ abantu bandura VIH.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 160,004 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA. Kw’ isi ubu habarirwa abantu bagera kuri miliyoni 36 bafite Virus itera Sida, mu gihe buri mwaka abagera kuri miliyoni 1 bahitanwa nayo. Kuri ubu mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo, abantu bagera ku bihumbi 5 na 400 bari kugeragerezwaho urukingo rwa Virus itera SIDA.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


