Umuvugabutumwa akaba n’umusesenguzi mu bya politiki n’imibereho rusange y’abaturage, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, yatangaje ko hari abantu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yamenye ko bashaka kumugirira nabi, kugira ngo byitiriwe Leta.
Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko hari ababa baramucecekesheje bamuziza ibiganiro bye by’ubusesenguzi yamenyekaniyeho ku rubuga rwa YouTube.
Mu kiganiro yagiriye kuri Bwiza TV kuri uyu wa 17 Kamena 2021, Mutabazi yagize ati: “Hari abantu bari bari guhwihwisa ngo Mutabazi hari ibibazo yagize, ngo hari aho yaburiye, …Mutabazi! Mutabazi ntabwo ari umuntu wabura ngo bitamenyekana, Mutabazi ntabwo ari umuntu wakubitwa urushyi ngo bitamenyekana.”
Yakomeje ati: “Uretse ko wenda hari ibyo yaceceka ariko Mutabazi ni umuntu ufite umutekano wose wuzuye, Mutabazi ni umuntu ujya ku biro byose bya Leta uko ashaka, agakomanga aho ashaka, akavugana n’uwo ashaka, ntawe ndavugana na we ngo andebe nabi.”
Mutabazi avuga ko mu mikorere ye agenda avugurura uburyo akoramo ibiganiro, ngo ibyo akaba yaragiye abikora mu bihe bashize. Ati: “Niba hari umuntu watresinze (trace) agakukirikirana ukuntu ibintu mbikora, njyewe ubwanjye ntangirana amafuti nka 300 nanayabona, nkagenda nyakosora nta n’umuntu waje kumbwira ngo aya ni amakosa.”
Na none ati: “Ni uko nguko nteye, ntabwo ari ngombwa kuvuga ngo hari uwamukanze, hari uwamurebye nabi. Mwari muri kubyibeshyaho mu buryo bugiye butandukanye.”
Uyu muvugabutumwa akaba n’umusesenguzi yavuze ko hari amakuru yamenye y’uko aba batavuga rumwe n’ubutegetsi (opozisiyo) bashaka kumugirira nabi, bakabyitirira Leta babijyanisha n’ibi biganiro akorera kuri YouTube.
Yagize ati: “Amakuru mfite rero arambwira ngo ahubwo hari abantu bo muri opozishoni (opposition) bari gupanga deal zo kuzampemukira kugira ngo byitirirwe Leta. Urumva ko rero amagambo yanyu yose nyazi. Niba hari umuntu ubipanga, mbaye mbitangaje, n’iri jambo rizatangazwe icyo gihe nibiba.”
Ku musozo w’ikiganiro, Mutabazi yavuze ko nagirirwa nabi, bizabarwa kuri opozisiyo, aho kuba Leta. Ati: “Nihagira ikibazo kiba kuri Mutabazi, muzabibare kuri opozishoni, si Leta.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


