G.S Sainte Famille: Abanyeshuri baherutse gukora urugomo birukanwe

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko abanyeshuri 20 biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Sainte Famille, bamaze kwirukanwa bazira gukora urugomo rwo gutera amabuye mu kirere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka Karere, Ngabonziza Emmy yatangarije The New Times ati: “Ibihano twabahaye birimo gusana buri cyose cyangiritse, icya kabiri abanyeshuri bari inyuma y’ibi ntibongera gusubira kugaruka ku ishuri.”

Aba banyeshuri bakoze uru rugomo tariki ya 17 Kamena 2021, batera amabuye mu kirere, ngo bishimira ko basoje amasomo, bategereje gukora ikizamini cya Leta, kizabinjiza mu mwaka wa kane.

Amwe muri aya mabuye yaguye hejuru ku mashuri, umwe mu banyeshuri basohotse bitegereza ibiri kuba arahakomerekera.

Icyo gihe, abapolisi ni bo bahoshyeje uru rugomo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. G.S Sainte Famille: Abanyeshuri baherutse gukora urugomo birukanwe
    Ubuyobozi bwakoze bureba kure mu guhana aba bana bakabaha igihano kibakwiye.
    Iyo batabirukana, kwari ukuborora no kujenjeka ku bana bashobora kuvamo ibirara.
    Ibirayi byaboze bijye bikurwa mu bizima.
    N’abandi (ari abanyeshuri, ababyeyi cyangwa abayobozi banjenjeke ku myitwarire nk’iyo babonereho)

  2. G.S Sainte Famille: Abanyeshuri baherutse gukora urugomo birukanwe
    Ubuyobozi bwakoze bureba kure mu guhana aba bana bakabaha igihano kibakwiye.
    Iyo batabirukana, kwari ukuborora no kujenjeka ku bana bashobora kuvamo ibirara.
    Ibirayi byaboze bijye bikurwa mu bizima.
    N’abandi (ari abanyeshuri, ababyeyi cyangwa abayobozi banjenjeke ku myitwarire nk’iyo babonereho)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *