Kuba Akarere ka Rusizi kakirangwamo imibare iri hejuru y’igwingira ry’abana kandi muri rusange mu mirenge hafi ya yose hashobora kuboneka ibiribwa bihagije bitagatumye imirire mibi mu bana bato igaragara, bamwe mu bagore bavuga ko biterwa ahanini n’abagabo batita ku nshingano zabo zo kwita ku bana bakabiharira abagore kandi n’ikibonetse mu rugo bakagishora mu tubari no mu nshoreke, igihe ubuyobozi bwakaza ubukangurambaga bwihariye ku bagabo ngo amaherezo iki kibazo cyazaba amateka.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, ubwo mu murenge wa Gitambi muri aka karere hatangizwaga ibikorwa bigamije kwita ku mikurire y’abana binajyanye n’umunsi ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika, ngo ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 ku bijyanye n’imiberehho y’abana, bwagaragaje ko muri aka karere 35% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bari baragwingiye, mu gihe ku rwego rw’igihugu uyu mubare wari uri kuri 38%, iri gwingira muri aka karere ngo rigaterwa n’ibintu byinshi, abagore bafite abana rigaragaraho bagashinja abagabo babo kuba ba nyirabayazana.
Nyirahabimana Patricie wo mu mudugudu wa Karama, akagari ka Mashesha muri uyu murenge wa Gitambi avuga ko hari abagabo usanga ari abo gutera inda abagore gusa ariko imirerere y’abana ntigire icyo ibabwira,agahera ku mugabo we ngo ugera mu rugo aje kumutera inda gusa agahita yigendera undi agasigara arera wenyine kandi nta bushobozi bundi afite, na nyakatsi yari yaramusizemo yarayikuwemo na Leta yamwubakiye, akavuga ko ahatari ubufatanye bw’umugabo n’umugore imikurire y’abana idindira.
Ati: “Nk’ubu umugabo wanjye yarantaye arigendera amara imyaka 9 yose ntazi aho aba yaransigiye abana 2, mba muri nyakatsi nakuwemo na Leta inyubakiye, nta gasambu,nta gatungo, nta n’aho nakorera n’amafaranga 1000 kubera ko ino kubona uwo ukorera bigoye n’imirimo ya VUP idahoraho, ya myaka irangiye mbona araje ndamwakira antera inda ya 3 umwana ataruzuza n’imyaka 2 arongera arigendera n’ubu ntaragaruka, none umwana yaragwingiye kubera kubura icyo muha.
Abagabo nk’abo barahari kandi ni bo bongera umubare w’igwingira ry’abana kuko aho ubufatanye buri,umwe aca hirya undi agaca hino bagahahira urugo bafatanije nubwo baba binjiza duke abana ntibashobora kubarwarana imirire mibi,ariko aho abagabo baya umutungo w’urugo cyangwa bata ingo zabo akenshi abana bahorana igwingira .’’
Si abagore bagaya abagabo nk’aba gusa n’abagabo bagenzi babo barabagaya. Gahitira Donatien wo mu mudugudu wa Kabonabose,akagari ka Hangabashi,avuga ko mu bana 9 afite nta n’umwe umurwarana idwara ziterwa n’imirire mibi kuko afatanya n’umugore kubitaho nubwo nta bushobozi buhambaye afite.
Ati: “Ntunzwe ahanini no kwatisha imirima mpinga kuko mfite agasambu gato, mfite ihene 6 mu rugo, nta nka ndagira ngo mpe abana 9 mfite amata uko mbyifuza, ariko kuko udufaranga mbonye n’utwo umugore yahingiye tudushyira hamwe tukagerageza gushakira abana ibibatunga uko dushoboye nta gwingira ryabo riharangwa. Nanjye ngaya abagabo babona ifaranga barihitishiriza mu kabari cyangwa mu nshoreke ntibite ku bo babyaye, abana bagahorana igwingira,nk’abo baba bakwiye gukeburwa byakwanga bagahanwa kuko baba bangiza ejo heza h’igihugu.’’
Zawadiyamungu Esther ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Mashesha, avuga ko guhera muri Gashyantare uyu mwaka bafite abana 101 bakurikirana bagwingiye kubera imirire mibi, bagaturuka mu miryango irimo amakimbirane, mu bakobwa byarira iwabo kwita kuri izo mpinja bikananirana, cyane cyane bikagaragara aho abagabo baba barokamwe n’ingeso mbi zo kutita ku ngo zabo.
Ati: “Igwingira rirahari kandi aho riri usanga koko uruhare rw’abagabo rugaragara nubwo n’abagore bamwe atari shyashya kandi umwana kugira ngo agire imikurire myiza aba agomba kwitabwaho n’ababyeyi bombi igihe yagize amahirwe yo kubagira, nanjye ngakangurira cyane cyane abagabo kumva neza uruhare rwabo mu mikurire y’abana babo, ntibagarukire ku gutera inda gusa,bakumva ko ari n’inshingano zabo kwita ku mwana kuva agisamwa.’’

Nsigaye Emmanuel na we yemera ko nta mirire mibi cyangwa igwingira ry’abana rishoboka aho imiryango ishyize hamwe n’ikiboneka gicungwa neza n’abana bitabwaho neza, akavuga ariko ko kubera umuco w’abagabo wo gusa n’abaharira abana abagore wamaze igihe kirekire bamwe kubyikuramo bikagorana, hakiri urugendo nubwo hari n’intambwe ikomeye yatewe mu rwego rwo kwita ku mwana, agasaba abagize umuryango kwita ku bana babo kuko ari yo mpano iruta izindi Imana iba yabahaye.’’
Muri ibi byumweru 3 hazakorwa byinshi muri uru rwego muri buri sibo,ahazapimwa abana ibilo ngo harebwe imikurire yabo,gukangurira ababyeyi isuku yabo n’ibindi, Robert Ford Nkusi ushinzwe poliitiki ya Leta yo kurengera umwana ku ngaruka zituruka ku ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana yasabye abagize amasibo bose kumva neza uburemere bw’iki gikorwa kugira ngo imibereho y’umwana w’umunyarwanda ikomeze yitabweho.





