Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Idamange Iryamugwiza Yvonne aburanira mu muhezo, kugira ngo adakomeza kugaragaza imyitwarire buvuga ko idahwitse.
Ubu busabe bwabutanze mu gitondo cy’uyu wa 22 Kamena 2021 ubwo Idamange ari kuburana mu mizi ibyaha aregwa birimo: gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imvururu muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuriye urukiko rukuru, urugereko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya umupaka ko ibyaha Idamange aregwa bishobora kubangamira ituze n’umudendezo bya rubanda, mu gihe yaba aburanishirijwe mu ruhame.
Bwagaragaje impungenge z’uko akomeje kuburanira mu ruhame, byamuha “urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”
Ariko Idamange we ntabwo yemeranya n’ubushinjacyaha ibyo kuburanira mu muhezo, mu gihe ibyaha akurikiranweho, aregwa kuba yarabikoreye mu ruhame kandi akaba yararegewe mu ruhame.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe ko ntiteguye kuburanira mu muhezo, ibyo umushinjacyaha avuga bigaragara ubwoba afite bwo kuburanira mu ruhame.” (Ivoomo: Eric Bagiruwubusa).
Idamange araburana aherereye muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo by’agateganyo, hakaba hari kwifashisha ikoranabuhanga mu kumuburanisha.
Nta mwanzuro mwanzuro urukiko rutarangaza ku busabe bw’Ubushinjacyaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


