Nyuma y’aho ibyemezo by’inama y’abaminisitiri bisohokeye, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga imwe mu mihanda iherereye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Nyarugenge, nk’uburyo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Nk’uko byumvikanye mu nama yateranyije aba bayobozi mu nzego zitandukanye yatangarijwemo iki cyemezo, impamvu yatumye imodoka zibuzwa guparika kuri iyi mihanda (byiswe Car Free Zone) ni ubucucike bukunze kugaragara muri aka gace, bukunze gufata intera iyo haparitse inyinshi zaturutse ahandi ziba zazanywe n’abari muri gahunda zitandukanye zirimo izo kwiyakira.
Mukandahiro Hidaya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, yatangarije Bwiza TV ati: “Iyi nama dukoze ni inama twaraye duteguye nimugoroba ubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’akarere ka Nyarugenge, twari turi muri inspection yo kureba uko amabwiriza yubahirizwa, hanyuma dutembera hano, tureba uko bimeze, umuyobozi w’umujyi wa Kigali atugira inama y’uko iyi mihanda yahinduka CarFree Zone kugira ngo dufashe abantu bari aha ngaha gukomeza gukora ibikorwa byabo kandi birinda Covid-19.”
Yakomeje asobanura ati: “Ntabwo twafunze imihanda yose, ni imihanda ibiri, hari umuhanda ujya kuri Centre de Santé twawuretse, hari n’undi muhanda w’amabuye ukomeza muri karitsiye nawo twawuretse, ariko noneho aha hantu hakunda guhurira abantu benshi banywa thé vert, aho abantu navuga basohokera hano mu Biryogo…”

Umva ibindi muri iki kiganiro kuri Bwiza TV

4 Responses
Biryogo: Imwe mu mihanda yafunzwe, imodoka zibujijwe kuhaparika
Ariko Biryogo mupfa iki nayo. Iyi ni quartier commercial nto. Nta muntu ugituyeyo. Hose ni twa butiki na restaurent. Kubuza imodoka kuhaparika ni uguhombya abahakorera. Plz mutabarebabatuye mu Biryogo.
Biryogo: Imwe mu mihanda yafunzwe, imodoka zibujijwe kuhaparika
Wagabanije santiment ukongera mind,nonese haraho babujike boutique gukora?nonese Covid19 yirindwa ite,si ingamba zigabanya ubucucike bwabantu?renga amarangamutima urebe icyo isi yose ibonamo ikibazo