Abarundi batuye mu ntara ya Ngozi iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu baratabaza bavuga ko hari urubyiruko ruva mu Rwanda rugiye kwahira ubwatsi, ngo rusiga rubaranduriye imyaka.
Iki kibazo bakigejeje ku Munyamabanga Uhoraho mu nama nkuru ishinzwe umutekano, Col. Pierre Claver Nzisabira ubwo yasuraga komine eshatu: Nyamurenza, Kirangara na Kiremba mu Ntara ya Ngozi, kuri uyu wa 22 Kamena 2021.
Aba Barundi kandi bamenyesheje Col. Nzisabira ko hari umusaruro wabo uturuka mu gihugu cyabo, ukajyanwa mu Rwanda mu buryo butemewe.
Col. Nzisabira nyuma yo kumva ibi bibazo, yasabye abatuye mu Ntara ya Ngozi kuba maso, bakarinda abavogera urubibi rwabo, kandi bahaga ubuyobozi n’abashinzwe umutekano amakuru ku babikora.
Uyu munyamabanga yanasabye abayobozi n’abashinzwe umutekano gukora ibishoboka mu rwego rwo guharanira ko umusaruro wabo uguma mu gihugu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


