Guhera kuri uyu wa 24 Kamena 2021, bimwe mu bitangazamakuru byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) byatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, barahurira mu mujyi wa Goma.
Ni amakuru atigeze yemezwa n’urwego na rumwe bireba, haba ku ruhande rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa RDC cyangwa se ibiro by’Umukuru w’u Rwanda.
Ariko n’ubwo atemejwe, urubuga nka Pepele ruzwiho gutangaza amakuru agezweho kuri RDC, rwari rwatangaje ko imyiteguro yo kwakira Perezida Kagame irimbanyije i Goma. Gusa rwavugaga ko Umukuru w’Igihugu agera i Goma kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Kamena.
Mu gihe bitaramenyekana niba Perezida Kagame yageze i Goma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena, BBC yatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bombi byitezwe ko bahura uyu munsi.
Iki gitangazamakuru kivuga ko amakuru gikesha umunyamakuru wigenga avuga ko “ibimenyetso, umutekano n’imiyiteguro mu bice byegereye umupaka wa Gisenyi na Goma birerekana ko hari ikintu kidasanzwe cyateguwe.”
Amakuru yuzuza aya, yemeza ko Perezida Kagame uyu munsi arakira Perezida Tshisekedi ku mupaka munini uhuza ibihugu byombi uzwi nka La Corniche, ahaherera mu Rwanda. Bombi byitezwe ko basura umujyi wa Rubavu.
Ejo tariki ya 26 Kamena 2021, bivugwa ko na Perezida Tshisekedi azakira Perezida Kagame i Goma, bombi bagasura ibikorwa byagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki ya 22 Gicurasi 2021.
Perezida Kagame aheruka guhura na Tshisekedi tariki ya 17 Gicurasi 2021. Icyo gihe bari mu Bufaransa, bitabiriye inama mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


