U Rwanda ruracyarimo amadeni arenga miliyari 27 Frw yo ku bwa Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Umugenzuzi Mukuru wa Leta, Obadiah Biraro, aherutse kugaragaza ko hari amadeni afite agaciro k’amafaranga 27,365,921,353 Frw yafashwe ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana, u Rwanda rutarishyura.

Nk’uko The Chronicles dukesha iyi nkuru yabitangaje, raporo Biraro aherutse gushyira ahagaragara yerekana ko aya madeni yafashwe kuva mu 1975.

Urugero rw’iyi nguzanyo, haravugwamo iyo kugeza tariki ya 30 Kamena 2020 yari ifite agaciro ka 17,016,390 Frw Leta yo ku bwa Habyarimana yafatiye uruganda rwa SODEPARAL rwatunganyaga ibikoresho mu mpu, tariki ya 13 Nyakanga 1988.

Haravugwamo kandi indi ingana n’346,400,166 Frw ibiro bikuru byari bishinzwe serivisi z’iposita byafashe mu 1993. Umugenzuzi yasanze hiyongeyemo n’inyungu, kugeza tariki ya 30 Kamena 2020, yari imaze kugira agaciro ka 1,403,994,590 Frw.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Guverinoma ya Libya tariki ya 12 Werurwe 1975 yasinye n’iy’u Rwanda amasezerano yo kubaka hoteli MERIDIEN Umubano ku nguzanyo y’Amadinari 900,000.

Iyi nguzanyo u Rwanda rwasabwe kuyishyura mu myaka 25, rwongeyeho inyungu ya 2.5%. Kugeza tariki ya 30 Kamena 2020, yari igeze ku gaciro ka 292,610,373 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda nk’uko biri muri iyi raporo y’umugenzuzi mukuru, iri gushaka uburyo ibibazo by’aya madeni byakemuka burundu.

Umugenzuzi Mukuru yasabye Minisiteri y’Imari n’igenamigambi kugenzura no kubika neza impapuro zerekeye aya masezerano y’amadeni, avuga ko bishoboka ko abayahaye Leta baba batayishyuza ubu, ariko mu gihe kizaza bakazayishyuza.

Kubika neza izi mpapuro, byazayifasha kwirinda kwirinda abakwishyuza leta kandi nta madeni ibafitiye.

Juvénal Habyarimana yabaye Perezida w’u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda ruracyarimo amadeni arenga miliyari 27 Frw yo ku bwa Habyarimana
    Iyi myenda irahanitse kabisa! Iranasebya igihugu pe! Ariko kandi; (1) nyuma ya jenoside, imyenda myinshi yakuweho. Byagombaga gutuma Urwanda rubasha kwishyura asigaye. (2) Aya mafaranga akwiye kwishyuzwa Uganda yuko muri 1994, ibintu byose igihugu cyari gifite byasahuwe bijyanwa muri Uganda: amamodoka n’ibicuruzwa byari muri MAGERWA bishobora kuba byararengaga kure agaciro k’iyi myenda. (3) biragaragara ko igice kinini cy’iyi myenda, cyatewe no kutishyura. Imyenda y’igihe cya Habyarimana ntabwo yanagera lu cya kane (25%) y’ariya mafaranga. Ubutegetsi buriho rero nibwo buzabazwa iiby’iriya myenda! (4) Ntawabura kwibaza isesagura ly’umutungo w’igihugu mu bintu bitagifitiye akamaro nka amakipi y’imipira: Arsenal na Saint Germain ahabwa za miliyari zitabarika, cyanga RWANDAIR ikora ihomba ariko akamenywamo akayabo buri mwaka. (5) Mbese twanzure tuvugako: habaye uburangare no gucunga nabi ibya rubanda!

  2. U Rwanda ruracyarimo amadeni arenga miliyari 27 Frw yo ku bwa Habyarimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *