Perezida Tshisekedi wa RDC ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu kanya gashize yakiriye mu Karere ka Rubavu Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi wageze mu Karere ka Rubavu avuye mu mujyi wa Goma bihana imbibi, yakiriwe na Perezida Kagame ku mupaka munini uzwi nka La Corniche, bakomerezaho basura ibikorwa byagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi 2021.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Tshisekedi agirira mu Rwanda, byitezwe ko agirana ibiganiro na Perezida Kagame, birebana n’umubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa 26 Kamena 2021 kandi, na Perezida Kagame azagirira uruzinduko mu mujyi wa Goma, yakirwe na Perezida Tshisekedi. Bombi bazasura ibikorwa byagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *