fb_img_16246322095076883.jpg

Amafoto: Rudeboy na Alikiba mu isura y’abakomando

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Tanzania, Ally Saleh Kiba uzwi nka Alikiba na mugenzi we wo muri Nigeria wahoze mu itsinda rya P-Square, Paul Okoye uzwi nka Rudeboy, bagarageye mu isura y’abakomando.

Amafoto aba bahanzi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, abagaragaza mu bihe bitandukanye, bambaye imyambaro ya gisirikare, bameze nk’abari ku rugamba.

Aya mafoto yafatiwe mu mashusho atarajya hanze y’indirimbo ‘Salute’ aba bahanzi bahuriyemo.
fb_img_16246322095076883.jpg

Alikiba mu butumwa yashyize ku mbuga ze, yashimiye abafana bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki we, mu buryo bwo kubasaba gukomeza kumushyigikira.

Yagize ati: “Bafana mwabaye ibitangaza mu rugendo rwanjye rw’umuziki, mwaramfashije cyane. Muri igisobanuro nyakuri cy’abafana biri mu maraso. Nta magambo nabona yasobanura uburyo nishimye. Ntacyo nakora keretse kubaha ‘Salute’ mwese. Iyo mutahaba, ibyinshi ntibyari gushoboka muri uru rugendo rw’umuziki. Mwese mbahaye isaluti (Salute).”

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi kuri uyu wa 24 Kamena 2021. Aba bahanzi bateguje ko amashusho yayo asohoka bidatinze.

fb_img_16246293257401705_1.jpg
fb_img_16246322869762482.jpg
fb_img_16246323022399736.jpg
fb_img_16246322549471393.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *