Ethiopia: Guverinoma yafunze ibiro byose by’umutwe wa Riek Machar biri Addis Abeba

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Ethiopia yemeye kubahiriza ubusabe bwa guverinoma ya Sudani y’Epfo bwo gufunga ibiro byose biri Addis Abeba by’umutwe wa SPLA-IO uyoborwa na Dr Riek Machar.

Imibanire yacu n’ibihugu byo mu karere iragenda irushaho kumera neza. Uruzinduko rwa visi perezida wa mbere, Gen. Taban Deng Gai, rwagaragaje iterambere mu mibanire n’ibihugu by’ibituranyi. Ubungubu, Ethiopia yemeye gufunga ibiro byose by’abantu bagikorera Riek Machar ”, uwo ni umwe mu bakozi ba perezidansi ya Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yongeyeho ko aba bantu banabujijwe kugira ibikorwa bya politiki bongera gukorera mu murwa mukuru wa Ethiopia.

Umuyobozi wavuganye na Sudan Tribune dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rw’amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo gushyira mu bikorwa byihuse guhagarika gutera inkunga no gucumbikira inyeshyamba zirwanya igihugu kimwe cyangwa ikindi ziri ku butaka bwabyo.

Iyi nkuru iravuga ko hataramenyekana ikizakurikira kuri uyu mutwe aya masezerano nashyirwa mu bikorwa yose. Abakurikiranira ibintu hafi bakaba bavuga ko abayobozi b’uyu mutwe bari muri Ethiopia bashobora guhitishwamo kurekeraho kuvuga politiki bakajya mu nkambi y’impunzi iri hanze y’umurwa mukuru, Addis Abeba, cyangwa bagasubira iwabo bakajya mu duce bagenzura.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Tubibutse ko mu minsi ishize hanatangajwe ko Ethiopia yanze ko Dr Riek Machar wari uvuye muri Afurika y’Epfo aguma ku butaka bwayo, ariko nyuma abayobozi b’iki gihugu bakaba barahakanye aya makuru yanemejwe n’uhagarariye SPLA-IO muri Uganda. Ese ko Machar akomeje kuvirirwaho inda imwe mu karere amaherezo ye azaba ayahe?

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *