Guverinoma ya Cuba izubahiriza icyifuzo Fidel Castro yasize mbere yo gutabaruka cy’uko nta kibumbano cye kigomba kuzamurwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro cyangwa ngo hagire umuhanda umwitirirwa nk’uko byatangajwe na murumuna we, perezida Raul Castro kuri uyu wa Gatandatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi perezida Raul Castro akaba yabitangarije imbaga y’abaturage ubwo bwari gucya Fidel Castro aherekezwa bwa nyuma, aho biteganyijwe ko ashyingurwa kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Santiago.
Nubwo Fidel Castro yabaye umuntu w’ingenzi ku baturage benshi ba Cuba mu myaka myinshi, we yakunze kuvuga ko atifuza ikibumbano icyo ari cyo cyose kizashingwa mu izina rye nk’uko dailynation dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Fidel Castro akaba yarategetse Cuba kuva mu 1959 kugeza ubwo uburwayi bwamubuzaga gukomeza inshingano ze mu 2006 akabuha murumuna we mbere y’uko yitaba Imana kuwa 25 Ugushyingo 2016 ku myaka 90.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




