Nyuma yo kurusimbuka, ubu Willy Nyamitwe arimo kurya ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, nibwo Willy Nyamitwe, ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi y’u Burundi yatezwe ataha n’abashaka kumwica.
Nyuma y’iminsi igera kuri 6 ibi bibaye yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo arimo kwishimisha nyuma y’icyumweru kimwe bashatse kumuhitana.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nyamitwe yagize ati: “ikicyumweru kimwe bashatse kunyica, mwarakoze mwe mwese mwanyihanganishije, igihugu imbere”.
[ad id=”44145″]
Aya magambo Nyamitwe yayashyiranyeho n’ifoto ari mu byishimo n’umwana w’umukobwa yari ateruye, ndetse anagaragara afite ibipfuko ku kaboko ke k’ibumoso.
Ibi kandi yabitangaje ku isaha ya saa tanu na mirongo 40, zo kuri iki cyumweru, ariko nyuma y’iminota 16 nibwo umwe mu baturage b’u Burundi yamucyuriye nyuma y’ibyo yari atangaje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aho uwo muturage yagize ati: “Gukunda igihugu mbere na mbere ni ukuba ukunda abagituye, ubu Jean Bigirimana arihe? Abana be bararira, turabaza aho ari?
Jean Bigirimana, yari umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu i Burundi, akaba yaraburiwe irengero mu gihe bitangazwa ko atabwa muri yombi yari yafashwe n’inzego za Leta nubwo zitangaza ko zitazi irengero rye, gusa inshuti n’imiryango zikaba zarashakishije ziraheba, bikaba bikekwa ko yishwe, ariko Leta igatungwa agatoki.
Ubwo Nyamitwe yaraswaga ku kaboko, umwe mu bapolisi bari bamurinze yahasize ubuzima undi arakomereka, ubu abasirikare 3 bakomeye b’u Burundi bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kubigiramo uruhare.
willy
new-picture-4
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *