Abarimu bakorera kure y’iwabo bamenyeshejwe abazabafasha gutaha

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa 29 Kamena 2021 yafashe icyemezo cyo gusoza igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri tariki ya 1 Nyakanga, nk’imwe mu ngamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma y’ibi byemezo, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri biga baba mu bigo batarimo abazakora ibizamini bya Leta, bazafashwa gutaha guhera tariki ya 1 kugeza tariki ya 4 Nyakanga.

Umwarimu yabajije Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine niba hari gahunda yo kubafasha gutaha nk’abakorera kure y’ingo z’iwabo, muri iki gihe ingendo zambukiranya uturere zitemewe.

Dr Uwamariya yamusubije ko abarimu bamenyesha inzego zishinzwe uburezi mu mirenge bakoreramo zikabibafashamo. Yagize ati: “Mumenyeshe inzego zishinzwe uburezi mu Murenge mukoreramo, hashyirweho uburyo buzabafasha kugera mu mirwango yanyu.”

Icyemezo cyo gufunga amashuri cyafashwe mu gihe mu gihugu hakomeje kugaragara umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid-19. Haragaragara kandi ubwiyongere bw’abo cyica n’abarembejwe nacyo.

Muri rusange, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 38,198 banduye Covid-19 barimo 10,495 bakirwaye na 431 bapfuye. Abanduye babonetse kuri uyu wa 29 Kamena ni 814, abapfuye ni 4, abarembye ni 36, mu gihe nta wakize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *