“Ntiwagira ubuzima bwiza udafite abaganga beza” PM Murekezi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe asoza itorero ry’abakora mu buzima “ Impeshakurama ” bari bajyanwemo bitewe n’imikorere mibi yabasabye kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda mu Cyerekezo 2020, urwego rw’Ubuzima rukitabwaho ku buryo bw’umwihariko
Nk’intumwa ya Perezida Kagame wagombaga gusoza iri torero, Minisitiri w’Intebe yibukije aba baganga ko ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda ari ryo terambere ry’u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange.
Ati “Ntiwagira ubuzima bwiza udafite abaganga beza, Nimutangirire ku isuku n’imirire mibi, maze mufatanye n’inzego z’ibanze guhindura imitekerereze n’imibereho y’Abanyarwanda, Mukore cyane kandi kinyamwuga, muharanire kunoza imikoranire yanyu. Imyitwarire mibi iranga bamwe muri bagenzi banyu muyireke.”
intore4
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’intebe yashimye imihigo aba baganga biyemeje kuko hagaragaye mo umuhigo wo gutanga serivise nziza cyane ko imwe mu mpamvu zatumye bajyanwa mu itorero ari serivise mbi batangaga.
Mu gutangiza iri torero, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima Rusange n’ubuvuzi bw’ibanze yari yatangaje ko aba bakozi bajyanwe mu itorero kubera ko bagaragaweho imikorere itajyanye n’indangagaciro nz’umuco nyarwanda ibintu ngo byasubije inyuma cyane imikorere y’uru rwego
intore-5
Icyakora mu gusoza iri torero noneho Dr Ndimubanzi yavuze ko mu byo biyemeje harimo no kuvugurura imikorere cyane cyane hibandwa ku gutanga serivise nziza ku bagana kwa muganga cyane ko abenshi bahagana baba ari abantu bababaye bakeneye kwitabwaho hakanabaho gahunda yo gukumira indwara ati “Urwego rw’ubuzima twiyemeje gukumira indwara mbere y’uko zizahaza Abanyarwanda”

intore1
Intore z’Impeshakurama zerekana ibyo zatojwe

intore2
Mu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu kuri aba baganga nk’uko bwasomye na Anastaze Murekezi, Perezida Kagame yijeje abakora mu buzima ko ntacyo bazamuburana nibaba bamaze kuzuza ibyo basabwa neza naho minisitiri w’intebe we abasezeranya kuzakorana bya hafi n’ingaga z’abaganga zose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itorero ryashojwe kuri uyu wa 04 Ukuboza 2016 ni iry’abakozi bo mu by’ubuzima basaga 800 ryiswe “Impeshakurama ” bari bamaze icyumweru i Gabiro mu karere ka Gatsibo batozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda nyuma y’uko bari baragaragawe ho imikorere mibi.
intore6
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *