Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ‘ategerejwe’ mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente bivugwa ko kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 arasura u Burundi.

Aya makuru yatangiye gucicikana ku mbuga z’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi mu kanya kashize, avuga ko Dr Ngirente araba ahagarariye u Rwanda mu muhango wo kwizihiza imyaka 59 iki gihugu kiraba cyujuje kibonye ubwigenge.

Gusa n’ubwo ibi bitangazamakuru byemeje aya makuru, nta rwego na rumwe rubifitiye ububasha, rwaba urwo mu Rwanda cyangwa urwo mu Burundi rurayatangaza.

Bibaye, bwaba ari ubwa mbere mu myaka irenga itanu ishize umuyobozi mukuru mu Rwanda asuye u Burundi, kikaba ikimenyetso gikomeye cyerekana kuzahuka bidatinze k’umubano w’ibihugu byombi umaze iki gihe cyose utameze neza.

Ku rundi ruhande, ejo tariki ya 1 Nyakanga 2021 ni na wo munsi u Rwanda rwizihirizaho imyaka 59 rumaze rubonye ubwigenge. Ibi bihugu byombi byigobotoye ubutegetsi bw’abakoloni ku itariki nk’iyi mu 1962.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *