Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yamenyesheje mugenzi we w’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye ko yifuza ko bazahura imbonankubone mu rwego kwigira hamwe uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gukomera.
Bigaragara mu butumwa Umukuru w’Igihugu yandikiye Perezida Ndayishimiye tariki ya 28 Kamena 2021, ubwo yari amaze kumutumira ngo azitabire umuhango wo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, ejo tariki ya 1 Nyakanga 2021.
Perezida Kagame yamenyesheje Ndayishimiye ko atazabasha kwitabira uyu muhango, gusa amubwira ko azohereza umuhagarariye, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.
Nk’uko bigaragara muri ubu butumwa, Perezida Kagame yifurije Perezida Ndayishimiye n’Abarundi muri rusange amahoro n’iterambere.
Ku musozo w’ubu butumwa, yamumenyesheje ko yifuza ko bahura imbonankubone, ati: “Ntegereje undi mwanya wo kuzahura nawe ubwo tuzaba twigira hamwe uburyo twakomeza umubano wa kivandimwe uri hagati y’ibihugu byacu.”
Nk’uko Perezida Kagame yabisezeranyije Ndayishimiye, yohereje Dr Ngirente amuhagararira muri uyu muhango, Abarundi babifata nk’igitangaza nk’uko uyu Mukuru w’u Burundi yabitangaje kuko mu myaka irenga itanu ishize ntibyigeze bibaho kubona umuyobozi mukuru uturutse mu Rwanda mu gihugu cyabo bitewe n’umubano utifashe neza.
Mu ijambo rye kuri uyu wa 1 Nyakanga, Perezida Ndayishimiye wari unezerewe cyane, yashimiye u Rwanda kuba rwateye iyi ntambwe, anarwizeza ko iby’uyu mubano mubi biri kurangira, ubu impande zombi “zigiye gufungura igitabo gishya”.
Perezida Ndayishimiye kandi yageneye ubutumwa Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, ati: “None rero Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, utugereza ubutumwa bw’Abarundi ku nshuti zacu Abanyarwanda bose, na cyane cyane mutugereze indamutso yacu kuri Nyakubahwa Paul Kagame , Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, umubwire yuko twashimiye cyane akarenge mugejeje hano mu Burundi kandi kaduhaye icyizere gikomeye.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Perezida Kagame arifuza guhura na Ndayishimiye imbonankubone
Ikibwirwa nicumva. Gushitsa ivyo urwanda rwasabwe n’Uburundi bizokuraho ibindi vyose! Uburundi bugona bukanura!!
Perezida Kagame arifuza guhura na Ndayishimiye imbonankubone
Ikibwirwa nicumva. Gushitsa ivyo urwanda rwasabwe n’Uburundi bizokuraho ibindi vyose! Uburundi bugona bukanura!!