Nyuma y’aho Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni afatiye ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zirimo gunga insengero, Pasiteri witwa Tom Mpande yafashe icyemezo cyo gutangira akazi ko kubumba amatafari.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Pasiteri Mpande asanzwe ayobora itorero ryitiriwe Pasiteri Tom Mugerwa muri Uganda, akaba afite abana 13 yabyaye.
Birumvikana ko mu gihe insengero zitari zagafunzwe, Pasiteri Mpande n’umuryango we batungwaga n’umurimo w’Imana yakoreraga kuri iri torero nk’umushumba waryo.
Ubwo zari zimaze gufungwa, Pasiteri Mpande yabonye nta bundi buryo bwamuzanira icyamubeshaho n’umuryango we, keretse kubumba amatafari, akajya ayagurisha.
Aho atangiriye aka kazi, amaze kubumba amatafari 30,000. Avuga ko nayabonera umukiriya, atazaburamo amashilingi ya Uganda miliyoni 10. Uwashyira aya mafaranga mu manyarwanda, yasanga arenga ibihumbi 250.
Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo gufunga insengero mu gihe cy’iminsi 42, guhera tariki ya 6 Kamena 2021. Byatewe n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bw’abandura Covid-19.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


