Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Nkunzimana Théogène, umusore w’imyaka 18 y’amavuko wo mu Kagari ka Marembo, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo, rumukekaho gusambanya mushiki we w’imyaka 7.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marembo yabwiye itangazamakuru ati: “Ni byo koko Nkunzimana Théogène akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we. Byabaye mu cyumweru gishize.”
Gitifu wa Marembo yavuze ko nyuma yo kumenya ko uyu mwana yaba yasambanyijwe, yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo abaganga bamufashe.
Nkunzimana ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe uru rwego rukomeje iperereza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


