Kamonyi: Abayobozi bane barimo ba Gitifu babiri na rwiyemezamirimo bafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva kuri uyu wa 2 Nyakanga 2021 rufungiye mu Karere ka Kamonyi abayobozi bane barimo abanyamabanga nshingwabikorwa (ba Gitifu) babiri bakekwaho kunyereza umutungo wo muri gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri.

Aba barimo: Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Bizimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, Niyonzima Jean Rene, Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga na Mugenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mukinga

Harimo kandi rwiyemezamirimo, Mushoza Cyrille na Ntirenganya Vedaste, umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ngoma.

RIB ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko “Aba bose bakurikiranweho kunyereza umutungo muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa, Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi.”

Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge na Rukoma mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinzacyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *