Gazi yo muri Kivu ituritse, yakwica abagera kuri miliyoni 1_Minisitiri Budimbu

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri ushinzwe ibyijanye n’ingufu zo mu mazi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Didier Budimbu Ntubwanga yatangaje ko hari ibyago by’uko gazi iba mu kiyaga cya Kivu yazaturika, igahitana ubuzima bw’abagera kuri miliyoni imwe mu gihugu cye no mu Rwanda.

Minisitiri Budimbu yabitangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 2 Nyakanga 2021, ashingiye ku kwivanga kw’iyi gazi kugenda kubaho uko imyaka igenda itambuka, cyane cyane ahaherera mu gace ka Kabuno nk’uko Politico yabitangaje.

Yasobanuye ko kwivanga kwa gazi iba muri Kivu by’umwihariko muri Kabuno mu mwaka w’2002 kwari ku kigero cya 40%, nyuma y’imyaka ibiri (mu 2004) kugera kuri 80%, akavuga ko ibi byongera ibyago by’uko yazaturika mu gihe kiri imbere, mu gihe nta cyaba gikozwe.

Abona ko ibyakorwa mu rwego rwo kwirinda ibi byago ari bibiri: gucukura iyi gazi ikabyazwamo ingufu, cyangwa se igakurwa muri iki kiyaga.

Minisitiri Budimbu atanze iyi mpuruza nyuma y’iyatanzwe ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyari kimaze kuruka muri Gicurasi 2021. Icyo gihe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaguru, Gen. Ndima Constant ashingiye ku bushakashatsi bwari bwakozwe, yari yatangaje ko mu gihe iki kirunga cyarukira muri iki kiyaga, habaho iturika ridasanzwe, rikangiza byinshi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gazi yo muri Kivu ituritse, yakwica abagera kuri miliyoni 1_Minisitiri Budimbu
    Ikibazo ? Ubwose izacukurwa

  2. Gazi yo muri Kivu ituritse, yakwica abagera kuri miliyoni 1_Minisitiri Budimbu
    Ikibazo ? Ubwose izacukurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *