Urubyiruko nka bamwe mu banyarwanda baba bashakisha uburyo batera imbere ku buryo bwihuse kandi banashakisha imibereho ya buri munsi, ngo ni bamwe mu bahura n’ibibazo bitandukanye bya ruswa ahanini ishingiye ku gitsina bityo ugasanga ari zimwe mu ngorane bahura nazo ndetse bakaba bakangurirwa kuyirwanya.
[ad id=”44145″]
Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho mu rwego rw’Umuvunyi Mbarubukeye Xavier kuri uyu wa 5 Ukuboza 2016, mu nama yari yahuje abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu turere dutandukanye ndetse n’abahagarariye amatsinda yo kurwanya ruswa hirya no hino mu gihugu, aho yasabye urubyiruko kuba maso ndetse no guhangana n’iki kibazo kingutu kibugarije.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye inama n’abanyarwanda muri rusage, Mbarubukeye Xavier yagize ati “biragoye gutahura ruswa y’igitsina. Gusa urubyiruko nka rumwe mu bahura n’cyo kibazo kenshi aho ruba rushakisha imibereho, ni rwo rugomba gufata iya mbere my guhangana na cyo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imwe mu mbogamizi zikomeye n’urubyiruko rukunze guhura nazo ari ikibazo cya ruswa basabwa aho baba bajya kwaka imirimo cyangwa izindi serivisi bityo bamwe bakaba babasha kugwa muri uwo mutego kuko nta yandi mahitamo bababafite. Gusa yabasabye gukomeza kwihagararaho bakabirwanya bivuye inyuma.
Iyi nama yabaye mu gihe mu Rwanda hari kubera ubukangurambaga ku kurwanya ruswa bwatangiye guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 9 uku kwezi.
[ad id=”44145”]
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bigoye kurandura ruswa 100%, gusa ko uko biri kose igenda igabanuka nubwo nta mibare ifatika yatanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


