Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko yiteguye kuva ku butegetsi amazeho imyaka 37 mu gihe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, waba umaze kuba igihugu kimwe.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto bafatanyije gushyira ibuye fatizo ahazubakwa uruganda rwa Dei BioPharma Ltd ruzajya rukora imiti n’inkingo, igikorwa cyabereye mu gace ka Matuga mu Karere ka Wakiso kuri uyu wa 6 Nyakanga 2021.

Visi Perezida Ruto yagejeje kuri Perezida Museveni icyifuzo cy’uko uyu muryango waba igihugu kimwe, aramushyigikira. Yagize ati: “Iryo jambo VP Ruto avuze ni ryiza…igihugu cya Afurika y’Iburasirazuba.”

Kuri Museveni, igihe kirageze ngo Afurika yigire ku mateka, yiyubake nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gifite gahunda y’iterambere itajegajega. Yagize ati: “Afurika idahagurutse ubu ngo yigire ku mateka, byarangira mwubatse Amerika y’Abalatini muri Afurika, aho kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Perezida Museveni yabwiye Ruto kandi ko igihe uyu muryango uzaba wabaye igihugu kimwe, uzaba imeze nk’isoko y’imbaraga za rukuruzi muri Afurika.

Mu gihe isoko y’izi mbaraga (EAC nk’igihugu) izaba imaze kuboneka, ngo azava ku butegetsi, ajye korora inka ze. Yagize ati: “Mwa bantu mwe ndashaka kujya kwita ku nka zanjye. Nimukore isoko y’imbaraga za rukuruzi, mbasunikireyo, ubundi ngende, njye kwita ku nka zanjye.”

Kwihuza igahinduka igihugu kimwe, ni imwe mu ntego zikomeye EAC yihaye. Ibona ko ari bwo buryo bwayifasha kugeza abaturage mu iterambere rishimishije.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe
    Kabisa iki ni igitekerezo cyiza EAC ibaye igihugu kimwe.Amakimbirane ari muri ibi bihugu ashingiye ku moko n’uturere yarangira ubundi abaturage tukibera mu buryohe gusa tukagira uburenganzira bumwe ku byiza by’igihugu buzira icyenewabo n’ikimenyane.

      Ntibizashoboka kuko urebye ukutumvika kuri hagati y’ibihugu bigize uyu muryango. Uretse America yabigezeho ntahandi bizaba dore Etiopia iracikamo ibice nahandi henshi. Na EU/UE nabo bizarangira binaniranye kandi nabo ubwabo ntibigeze bishyira hamye ngo bakore igihugu kimwe

        Ni East Africa Community ntago ari Africa murirusange

      2. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe

    3. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe
      Ndabipfurije amahigwe
      Kurico gitekerezo ciza

      Ngira kubamubuhingiro
      Vyahato nahato vyohera

      Kuko twoba tubaye bamwe

    4. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe
      Ndabipfurije amahigwe
      Kurico gitekerezo ciza

      Ngira kubamubuhingiro
      Vyahato nahato vyohera

      Kuko twoba tubaye bamwe

  2. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe
    Kabisa iki ni igitekerezo cyiza EAC ibaye igihugu kimwe.Amakimbirane ari muri ibi bihugu ashingiye ku moko n’uturere yarangira ubundi abaturage tukibera mu buryohe gusa tukagira uburenganzira bumwe ku byiza by’igihugu buzira icyenewabo n’ikimenyane.

  3. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe
    Ubanza izo nka utazaziragira. Uzarinda urunduka icyo gihugu kimwe kitabayeho. Ubonye impamvu yo gukomeza kugundira ubutegetsi.

  4. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe
    Ubanza izo nka utazaziragira. Uzarinda urunduka icyo gihugu kimwe kitabayeho. Ubonye impamvu yo gukomeza kugundira ubutegetsi.

  5. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe
    Si ukutumvikana kw’ibihugu cg abaturage, ahubwo ni agendas zitandukanye z’ababiyobora (na oppositions!) zihabanye n’amahame ya “integration”! Wongereho ko nta gihugu na kimwe gikomeye cyabishyigikira ( kuko ntawishimira kubakira umucyeba ngo asugire nubwo baba ari “inshuti”! Ex: USA vs E.U), ahubwo byabirwanya kandi cyane mu nzira nyinshi, cyereka biri mu nyungu za kimwe cg ikindi ( ex: France, England Spain…byafashije USA kugera ku ntego za integration n’ubungange bwazo kuko ibyo bihugu byarimo ubwabyo guhatanira global leadership!!). Germany, yashoboye kugera kuri integration ifashijwe “inderectly na USA biciye kurugero rw’amasomo Bismarck yari yize kuri Alexander Hamilton! Cavour wa Italy yifashisha Bismarck na experience ya Germany kugirango Italy ibe integrated!! Ibibazo twatecyerezaho: Ese Africa koko irigenga igihabwa ubushobozi n’amabwirizwa!? Ni gute Easter Africa, n’ahandi, cg African Union byaba integrated ingengo y’imari bikoresha ikiva kwaba mucyeba!? Mukomere!

  6. Museveni yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi, EAC niba igihugu kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *