Zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe ziravuga ko ziri kwitegura gutaha iwabo nyuma yo kumva ijambo ritanga icyizere ryavuzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Iri jambo ryavuzwe tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo u Burundi bwizihizaga isabukuru y’imyaka 59 bwari bumaze bubonye ubwigenge, Minisitiri Ngirente yari yitabiriye ibi birori nk’umutumirwa wari uhagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Icyo gihe Minisitiri Ngirente yafashe ijambo, abwira Perezida Ndayishimiye n’Abarundi ko u Rwanda rwiteguye gukomeza umubano n’u Burundi, Perezida Ndayishimiye amushimira kuba yitabiriye ubutumire, na we amumenyesha ko u Burundi bwiteguye kubana n’u Rwanda nk’uko byahoze. Yagize ati: “Twari tumaze iminsi twandika igitabo, ubu tugiye kugisomera hamwe, tugipfundikire, dutangire ikindi gishya.”
Izi mpunzi zibona ko nta kabuza umubano w’u Rwanda n’u Burundi ugiye kongera kuba mwiza nk’uko byari bimeze mbere y’2015, ibibazo bya politiki byabiteranyije bitaravuka.
Nk’uko urubuga SOS rwabitangaje, zibona ko mu gihe uyu mubano waba usubiye mu buryo bwiza, u Rwanda rwashyira imbaraga zisumbuye mu kuzisubiza iwabo.
Imwe mu ziba muri Zone 1 yagize iti: “Nta gushidikanya ko icyifuzo cya Perezida w’u Burundi cyo kubona impunzi zose zatashye kizubahirizwa, kigashyirwa mu bikorwa n’igihugu kiducumbikiye mu rwego rwo kwirinda ubwumvikane buke.”
Iri jambo ryatumye zimwe muri izi mpunzi zigurisha imitungo yabo, cyane cyane ifite agaciro byagorana kuyitahukana. Yagize iti: “Stock itwegereye nta kintu gisigayemo. Hasigayemo ibiryo birimo ifu n’ibishyimo gusa. Ni uko bimeze no mu isoko, abacuruzi bavuga ko bashaka gusigarana amafaranga gusa kugira ngo batazahura n’ibihombo mu gihe inkambi yaba ifunzwe.”
Muri izi mpunzi, harimo izitifuza gutaha cyane cyane izakoze imyigaragambyo yamagana ukwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi. Zibona ko nazo zishobora gucyurwa, ariko zigasaba ibihugu byombi kuzubahiriza uburenganzira bwazo burimo guhabwa umutekano.
Gusa Perezida Kagame muri Gicurasi 2021 ubwo yagiranaga ikiganiro na Jeune Afrique, yabajijwe ku kibazo cy’impunzi u Rwanda rucumbikiwe u Burundi bushaka ko rwazohereza zigakurikiranwa n’ubutabera, avuga ko rutazazohereza mu gihe ziri mu maboko y’Umuryango w’Abibumbye kandi zifite uburenganzira bwo kurindwa nk’impunzi.
Iki gisubizo cyerekanye ko n’izindi zitakwifuza gutaha, u Rwanda rutazazohereza nk’uko zimwe zibitekereza.
Kuva muri Kanama 2020, u Rwanda rumaze kohereza impunzi z’Abarundi zibarirwa mu 27,000 zifuje gutaha ku bushake. Rusigaranye izibarirwa mu 47,000.


