Karasira Aimable yavuze ko adatuye mu Biryogo, ngo atuye muri sitasiyo ya Polisi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga 2021, Karasira Uzaramba Aimable wamenyekaniye mu biganiro kuri YouTube bitavugwaho rumwe yageze imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umucamanza yatangiye amusomera umwirondoro we, amubaza niba amakuru awuvuzwemo yose ari ukuri. Yabyemeye ariko ahakana ko atuye mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho byari bizwi ko yari atuye mbere y’uko atabwa muri yombi muri Gicurasi 2021.

Karasira Aimable yabwiye umucamanza ko mu Kagari ka Biryogo yari ahacumbitse, amusobanurira ko ubwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyir’inzu yakodeshaga yayisubije.

Yabwiye umucamanza ko aho atuye ubu ari muri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, aho afungiwe mu gihe akurikiranwe n’ubutabera.

Karasira Aimable akurikiranweho ibyaha birimo guhakana no gupfobya jenoside, kubiba amacakubiri no kudasobanura umutungo afite.

Ntabwo iburanisha ryakomeje kuko yatanze inzitizi y’uko ategereje ikizava mu bizamini yafashwe by’ubuzima bwo mu mutwe, aho avuga ko yivuza indwara zo mu mutwe kuva mu 2003 no kuba atarameza neza nyuma yo gukira icyorezo cya Covid-19. Rizasubukurwa tariki ya 23 Nyakanga 2021.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karasira Aimable yavuze ko adatuye mu Biryogo, ngo atuye muri sitasiyo ya Polisi
    Nimwubahirize amategeko mufungure Karasira kuko ntacya mumushinza.none kuvuga ko yiciwe n’ingabo za FPR ni sakirirego?nonese FPR ni abamalaika kuburyo ibyaha bakoze igihe kitazatinda kikagera bigashyikirizwa ubutaberat?

  2. Karasira Aimable yavuze ko adatuye mu Biryogo, ngo atuye muri sitasiyo ya Polisi
    Nimwubahirize amategeko mufungure Karasira kuko ntacya mumushinza.none kuvuga ko yiciwe n’ingabo za FPR ni sakirirego?nonese FPR ni abamalaika kuburyo ibyaha bakoze igihe kitazatinda kikagera bigashyikirizwa ubutaberat?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *