Abapolisi bakorera mu Murenge wa Huye w’Akarere ka Huye tariki ya 6 Nyakanga 2021 bataye muri yombi abakobwa babiri: Mutesi Grace w’imyaka 24 na Iradukunda Elyse w’imyaka 21 bakekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda 300,000 umugabo witwa Hategekimana Daniel w’imyaka 40 babanje kumusindisha.
Amakuru ari ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda avuga ko aba bakobwa bakekwaho gukora ubu bujura mu byumweru bibiri bishize, bakaba bashakishwaga kuva ubwo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yasobanuye uko ubu bujura bwakozwe ati: “Tariki ya 24 Kamena Hategekimana Daniel yagiye mu kabari nako kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya COVID-19. Yasanzemo bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko bo bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda.”
Nyuma yo gusinda, aba bakobwa bishyuje Hategekimana, ababwira ko amafaranga ye ari kuri Mobile Money. Ati: “Mutesi yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho ibihumbi 50 ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we Iradukunda nawe akuraho ibihumbi 15.”
Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari Jean de Dieu w’imyaka 27, aba bakobwa nabo bamuha umubare w’ibanga wa Mobile Money ya Hategekimana, amwiba ibihumbi 160. SP Kanamugira yabisobanuye ati: “Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari aje kunywera muri ako kabari nawe ahabwa umubare w’ibanga nawe yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160. Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mugihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300.”
Mutesi, Iradukunda na Uzabintwari bafungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha y’umurenge wa Huye mu gihe bakorerwa dosiye kugira ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha.


