Avuga ko yigeze gufungwa imyaka 8 azira kunga Perezida Kagame na Bizimungu

Sangiza iyi nkuru

Umuturage wirwa Hakuzimana Abdul Rashid utuye mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge, avuga ko yigeze gufungwa imyaka 8 azira kunga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Pasteur Bizimungu yasimbuye ku butegetsi.

Hakuzimana uvuga ko muri kamere ye arangwa no kwisanzura, yanditse iyi baruwa mu 2006 ubwo Bizimungu wari umaze imyaka ine afungiwe ibyaha birimo: kunyereza umutungo wa rubanda, kwigomeka no kwangisha rubanda ubutegetsi, yari yarandikiye Umukuru w’Igihugu amusaba “guca inkoni izamba” akamukuriraho ibihano, akarekurwa, akajya “kwifatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu”.

Hakuzimana mu kiganiro yagiriye kuri Popote TV, yavuze ko nyuma yo kubona Bizimungu akatiwe igifungo cy’imyaka 15 amaze guhamwa ibi byaha n’Urukiko rw’Ikirenga, ngo yatewe impungenge n’uko ashobora kuzagwa muri gereza nk’uko byagendekeye Grégoire Kayibanda, afata icyemezo cyo kwandikira Perezida Kagame, asaba ko yamubabarira.

Kopi y’iyi baruwa avuga ko yayigejeje ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, indi ayigeza kuri gereza ya 1930 Bizimungu yari afungiwemo, hari n’iyo yajyaniye Seraphine Bizimungu no mu bitangazamakuru.

Nyuma ngo yaje kwandikira itagazamakuru arimenyesha ko agirana ikiganiro naryo, kirebana n’iyi baruwa yari yanditse, abimenyesha uwayoboraga Nyarugenge tariki 7 Kamena 2006, inama njyanama iraterana. Ati: “Bayikoze rero ku itariki 8, ku itariki 9 hari ku wa Gatanu mvuye gusali, baramfata, baramfunga. Ubwo rero Meya wa Nyarugenge, niba yaritwaga Burugumesitiri ni we wamfunze.”

Avuga ko yafungiwe muri gereza zitandukanye zirimo iya Nsinda muri Rwamagana n’iya Mpanga mu Karere ka Nyanza, akaba yarimurwaga azira kubaza aho dosiye y’icyaha aregwa cyo guhungabanya umudendezo wa Leta igeze ikurikiranwa, cyane ko ngo yaburanishijwe umunsi umwe wonyine.

Yabwiye umunyamakuru ati: “Icyatumye nandika iyi baruwa ntabwo nahubutse. Bizimungu Pasiteri yari yamwandiye avuga ati: ‘Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndagusaba ko wandekura nkajya kwifatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu. Perezida wa Repubulika Paul Kagame akora conférence de presse avuga ati ‘murebe neza mu ibaruwa ye, ntabwo yasabye imbabazi’. Njye nk’umuntu ukunda kwisanzura, nyuma yaho noneho nandikiye Perezida wa Repubulika ubwe.”

Yakomeje avuga uko yafunzwe azira iyi baruwa, ati: “Bamfunze imyaka umunani nzira ko hari ibaruwa nanditse njye nk’Umunyarwanda mpagurukiye kunga Perezida Kagame na Bizimungu Pasteur kubera ko ntabwo tuzategereza ko amahanga yandi ari yo azaza kudukemurira ibibazo. Njye numvaga nk’Umunyarwanda mpagurutse mvuga nti ‘ubwo aba bantu bari inshuti, kikaba ari ikibazo ko Bizimungu Pasteur amusabye ngo amufungure, akavuga ati ‘ntiyasabye imbabazi’, mbona kigiye kuba ikibazo, ndavuga nti reka mpagurukire kubunga. Na n’uyu munsi ndiyumvamo ko ari ubutwari nakoze n’ubwo nabifungiwe imyaka umunani.”

Hakuzimana avuga ko n’ubwo yabifungiwe, yatewe ishema n’uko yaje kumva inkuru y’uko Perezida Kagame yababariye Bizimungu tariki ya 6 Mata 2007, agafungurwa.

Hakuzimana yafunguwe mu 2014. Avuga umuyobozi wa gereza yamurekuye nta mwanzuro w’urukiko ku kirego yashinjwaga usohotse. Kugeza ubu ngo ntazi niba icyaha cyaramuhamye cyangwa se yaragihanaguweho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Avuga ko yigeze gufungwa imyaka 8 azira kunga Perezida Kagame na Bizimungu
    Nukuri uyu niwe munyarwanda ufite indangagacirozuzuye.

  2. Avuga ko yigeze gufungwa imyaka 8 azira kunga Perezida Kagame na Bizimungu
    Nukuri uyu niwe munyarwanda ufite indangagacirozuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *