Mu Karere ka Ruhango hari abasore n’inkumi bataye imiryango yabo, bavuga ko bagana mu Ijuru, bakaba barateye umugongo gahunda zose za Leta zirimo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nko guhana intera no kwambara agapfukamunwa.
Umunyamakuru wa RadioTV1 dukesha iyi nkuru ahagana saa moya z’umugoroba wo ku wa 6 Nyakanga 2021, yasanze itsinda ry’uru rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 16 kuzamura rigana mu ishyamba riherereye mu murenge wa Kabagari.
Umwe mu bagize iri tsinda, yabajijwe impamvu y’uru rugendo rw’ijoro, asubiza apfukamye nk’usenga, afashe Bibiliya mu ntoki, ati: “Ijambo ry’Imana riri kuturarikira guterana, tukegerana. Imana irabyemera muri iki gihe, ahubwo twese tukegerana, tukaziba ibyuho, tukirinda Satani yuko yatwicaramo hagati.”
Umwe mu bakobwa bari muri iri tsinda, nawe apfukamye, yunzemo ati: “Ubwo rero niba Uwiteka avuze ngo nimuze ahiherereye tujye inama, urumva ntabwo wajya gusigamo metero kandi yaravuze ngo ‘mutahishe bene Data guhoberana kwera.”
Umunyamakuru yabajije uyu mukobwa aho baturutse, asubiza ati: “Turi kuva mu Mudugudu w’Irimbukiro, twerekeza i Siyoni. Turashaka umudugudu uhoraho w’ahazaza.” Abajijwe Umurenge atuyemo, yasubije ati: “Twebwe nta murenge Uwiteka yaduhaye hano mu Isi kuko ari kutubwira nuko nimugende, kuko dushaka gakondo y’ahazaza. Nta gakondo dufite mu Isi.”
Umusore yabajijwe amazina ye, asubiza ati: “Njyewe nitwa Umugenzi, nkaba naravuye mu gihugu cyitwa Rimbukiro mpamagawe n’Imana.”
Muri aba basore, hari uwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwandikiye, rumwihanangiriza kuko ngo arwanya ububasha bw’amategeko, icyaha gifitanye isano n’iyi myumvire. Uyu avuga ko nta bwoba afite kuko n’ubundi ngo yapfuye, akaba afite izindi mbaraga ziri kumukoresha.
Ati: “Uku mundeba gutya narapfuye, ahubwo hari undi wazutse muri njyewe, ari we Kirisito urimo uravuga. Ntabwo ari njye ndimo ndavuga ibi ngibi kuko umuntu ugaragara, ibi bintu biteye isoni kubivuga ariko kuko namaze gupfa muri njye hakaba hari indi mbaraga iri kunkoresha, ni yo mpamvu mba niteguye gutanga amaraso kugira ngo hagire n’abandi babasha kumenya ubu butumwa kuko n’umuremyi wacu na we yatanze amaraso.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye umunyamakuru ko ibi ntabyo azi mu karere, avuga ko agiye kubikurikirana. Yagize ati: “Ubwo twakurikirana, aho twazabimenyera tukabirwanya.”
Muri aka karere si ubwa mbere humvikanye abaturage banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bashingira ku myemerere bavuga ko bakomora kuri Bibiliya. Iyi myemerere yigeze kugaragara ku mwarimu wigishaga mu mashuri abanza mu Karere ka Nyamasheke, wigeze kwandikira Meya amumenyesha ko asezeye ku kazi, kubera ko imyemerere ye imubuza kuyubahiriza.
Bene iyi myemerere bagiye bumvikana batemera kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo na bagenzi babo, amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima yo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.


