Mu gihe bamwe mu banyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bamaze iminsi binubira ko hari bamwe mu bayobozi b’uturere babafata nk’abanzi, uvuze ibitagenda mu Karere aka n’aka agasa n’urebana ay’ingwe na Meya ukayobora cyangwa undi muyobozi wavuzweho, hakaba na bamwe muri ba Meya kugira ngo azitabe umunyamakuru umuhamagaye biba ari nk’amahirwe, Guverineri w’iyi ntara Habitegeko François asanga nta kibazo kirimo umunyamakuru avuze ibitagenda agamije kubaka, agasaba ba Meya bose b’iyi ntara kuvugurura imikorere n’imikoranire n’itangazamakuru.
Mu kiganiro Guverineri aherutse kugirana n’abanyamakuru n’abayobozi b’uturere 7 tugize iyi ntara, yavuze ko, nka Guverineri mushya utarayimaramo igihe, ashaka kuvugurura imikorere n’imikoranire hagati ye,abandi bayobozi n’itangazamakuru,kuko bose uwo bakorera, batumweho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ari umuturage, kugira ngo ibikorwa Nyakubahwa umukuru w’igihugu amugezaho bimugereho neza, aho bitagenda neza umunyamakuru uhatunze agatoki umuyobozi uvuzweho ntabigire intambara.
Ati: “Itangazamakuru ni umuyoboro twese twifashisha, ari umuturage ari n’ubuyobozi, rikaba n’ikiraro kiduhuza kugira ngo niba ari ubuvugizi bukenewe gukorerwa umuturage bukorwe, ariko natwe ubutumwa twifuza kugeza ku baturage turibucishemo, bubagereho byihuse, bikaba ari ngombwa ko tugirana imikoranire inoze ku nyungu z’umuturage, nkaba naramaze kumvikana n’abayobozi b’utu turere twose , ko rwose tugomba kuvugurura imikorere n’imikoranire hagati yacu n’itangazamakuru.’’
Yarakomeje ati: “Kenshi usanga abantu badasobanutse babizanamo intambara. Nta rugamba turiho usibye urwo gukura abaturage mu mibereho mibi no kubateza imbere, ni rwo dufatanije. Si urugamba hagati y’umuyobozi n’umunyamakuru, iyo ntambara ndumva nta n’umwe yazanira inyungu,ibyiza ni uko twakorana neza, ibyo kurebana ay’ingwe ,bamwe mu bayobozi bavuga ngo abanyamakuru baraturega, baravuga ibitari byo, jye nta kibazo mfite umunyamakuru avuze ibitagenda,kuko ntibiba bigenda nyine.
Icya ngombwa ni uko aba abivuga mu rwego rwo kubaka, icyo numva nta gitangaza kirimo, kandi nanone sinumva umunyamakuru na we uvuga ibitagenda gusa kandi n’ibigenda bihari, byose bigakorwa hagamije kugira aho umuturage ava n’aho agera mu iterambere.’’
Yasabye ko umwuka wo kwishishanya yakunze kumva hagati y’abayobozi n’abanyamakuru muri iyi ntara kandi yashaka impamvu nyayo yabyo akayibura wavaho, hagakurwaho igihu, yizeza abanyamakuru ko ari ubuyobozi bw’intara n’ubw’uturere bwiteguye impinduka zigaragara mu mikoranire n’itangazamakuru ziganisha ku kuzamura imibereho y’abayituye.
Ati: “Twiteguye kubaha amakuru igihe cyose, ariko namwe tukabasaba kuba abanyamwuga koko, mugakora inkuru zubaka kandi si imikorere ngiye kubigisha ubu,kuko hari bamwe ubona nanone batandukira amahame w’umwuga bagasa n’abayaciye iruhande,yenda mu nyungu bwite,cyangwa se zidasobanutse, aha na ho ibitari byiza tujye tubivuga, dukome urusyo dukoma n’ingasire.’’
Yavuze ko na we hari byinshi yakwigira ku itangazamakuru rikora kinyamwuga byamufasha mu kazi ke, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abanyamakuru, aho yasabye buri karere gukorana ikiganiro na bo nibura buri gihembwe, intara ikagitegura nibura kabiri mu mwaka, bakaganira ku bibazo by’abaturage n’uburyo bikemurwa, ibiganiro nk’ibi abanyamakuru bakinubira ko byari mbarwa muri iyi ntara.
Bamwe mu bayobozi b’uturere basanga umuyobozi wishisha itangazamakuru ari we ubwe uba wihemukira agahemukira n’abaturage ayoboye.
Meya Mukamasabo Appolonie w’Akarere ka Nyamasheke ati: ’’Uretse ko twe n’ubusanzwe mu karere kacu nta bibazo tugirana n’abanyamakuru nta n’ikitagenda duhisha kuko hari aho umunyamakuru yagera akabona twe ibyo tutahita tubona kuko tutarebera hose icyarimwe, nanjye nk’uko Nyakubahwa Guverineri yabitanzemo umurongo, numva nta mpamvu yo kutanoza imikoranire kuko umuyobozi udakorana neza n’itangazamakuru aba yihemukira ubwe ahemukira n’abo ayobora, tukumva ibyo twasabwe byose tuzabishyira mu bikorwa ngo iyo mikoranire irusheho kunoga nubwo twe yari isanzwe imeze neza.’’
Mukandayisenga Antoinette uyobora Akarere ka Nyabihu, na we avuga ko yashimiye Guverineri gutanga uriya murongo abona uzahindura byinshi mu mikorere n’imikoranire, akagaya abayobozi bamwe bafata abanyamakuru nk’abanzi ngo ni uko hari ibyo bagaragaje bitagenda,kuko ibiriho bigomba kuvugwa.
Ati: “Jye numva ibiriho bigomba kuvugwa, byaba mahire bikanakosorwa mbere y’igihe, kuko itangazamakuru rivugira wa muturage ibibazo bye bitahawe umurongo cyangwa byatinze guhabwa umurongo n’ubuyobozi, bigakorwa mu rwego rwo kugira ngo ikitaragenze neza gikosorwe umuturage agubwe neza, icyo umunyamakuru yagaragaje cyakosoka akanabivuga ko cyakosotse n’imbaraga ubuyobozi bwashyizemo ngo gikosoke,kuko na twe tuba dushishikajwe no kuzuza neza inshingano twahawe mu mikoranire myiza na buri wese n’itangazamakuru ririmo.’’
Bivuzwe mu gihe muri iyi ntara hagiye humvikana bamwe mu bayobozi mu turere bagiye babangamira bamwe mu banyamakuru mu mikorere yabo harimo n’abumvikanye babuza abaturage kumugaragaro kwizera itangazamakuru no kurigezaho ibibazo byabo, Guverineri Habitegeko akizeza ko imikorere nk’iyo igiye guhinduka bigaragara, umuturage kubwira umunyamakuru ikimubangamiye ntibibe ikibazo ku muyobozi wavuzweho.



2 Responses
Guverineri Habitegeko yasabye ba Meya kuvugurura imikoranire n’itangazamakuru
Uwanga kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.Abayobozi bakunda kuvugwa cyane ko badakemura ibibazo by’abaturage nabo bariyizi.Bafate ikaramu n’urupapuro begure ntibazongera kuvugwa.Guverineri turagushimiye cyane ujye ubahwitura.Abatanga amakuru asebanya nabo bajye bahanwa.Abanyarwanda dukeneye abavugisha ukuri.
Guverineri Habitegeko yasabye ba Meya kuvugurura imikoranire n’itangazamakuru
Uwanga kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.Abayobozi bakunda kuvugwa cyane ko badakemura ibibazo by’abaturage nabo bariyizi.Bafate ikaramu n’urupapuro begure ntibazongera kuvugwa.Guverineri turagushimiye cyane ujye ubahwitura.Abatanga amakuru asebanya nabo bajye bahanwa.Abanyarwanda dukeneye abavugisha ukuri.