Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu Buholandi rwatangiye kuburanisha Dominic Ongwen ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda wahoze ari umusirikare mu ngabo zirwanya ubutegetsi bwa Uganda ziba mu mashyamba ya Kongo, aho uyu mugabo ashinjwa ibyaha bisaga 70 birimo kwica, guhohotera, gufata ku ngufu, gushyira abana mu gisirikare n’ibindi mu majyaruguru ya uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imbere y’ubushinjacyaha, uyu mugabo yagize ati ”mu izina ry’Imana, mpakanye ibyo nshinjwa byose.”
Umushinjacyaha mukuru muri uru rukiko Fatou Bensouda yavuze ko Dominic Ongwen yagiye muri iki gisirikare ari umwana muto, nyuma akagenda azamurwa mu ntera kubera ibikorwa by’ubugome yaragaragazaga mu mikorere ye kugeza abaye umuyobozi wabo.
Yakomeje avuga ko hari ibihamya byinshi binerekana ko uyu musirikare yajyaga akora ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Mbere yo kwinjira mu rubanza, uyu musirikare yabanje kugaragaza ko atumva neza ibyo ashinjwa ndetse anasaba ko bamuzanira umuntu umujyanama mu bijyanye n’inyurabwenge (Psychologists) kuko yavugaga ko yaba afite ikibzo cy’imyumvire bityo bakamwijiza ku ngufu.
Umushinjacyaha mukuru Bensouda avuga ko amuzi kuva akiri umwana ndetse ko ubwo yari mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko atabashije kumvikana n’umuryango we agahitamo kujya mu gisirikare cya Kony wabiciye bigacika mu majyaruguru ya Uganda guhera mu myaka yashize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko nyuma y’urubanza rwa Dominic Ongwen, uru rukikoruzaburanisha n’abandi basirikare batandukanye yayoboraga bakanamufasha muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


