kis.jpg

Kisoro: Niyonsaba yabeshye ko yabyaranye na mushiki we, bigera mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Niyonsaba Robert utuye mu Mudugu wa Ndago, Nyarusiza mu Karere ka Kisoro muri Uganda, yigambye kubyarana n’umukobwa yise mushiki we, bigaragara ko yabeshye.

Niyonsaba yari asanzwe akorera umugabo witwa Mbarusimana Charles muri Kisoro, amwita se umubyara. Yaje gutera inda uwo byagaragaye ko ari murumuna w’umugore wa Mbarushimana, barabyarana.

Mbarushimana byaramubabaje, afata icyemezo cyo kwirukana mu rugo Niyonsaba n’uyu mukobwa bari baramaze gushakana, bajya kumurega mu rukiko, bavuga ko yabirukanye kandi ari abana be, kandi nta handi bafite ho kujya.

Mbarushimana yasobanuriye abari bitabiriye uru rubanza ko Niyonsaba atari umuhungu we, yewe ko nta sano banafitanye, keretse ko yari umukozi we.

Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2021, urukiko rwasanze Niyonsaba yarabeshyaga, atari umuhungu wa Mbarushimana, ahubwo ngo ari Umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Musanze, akaba afite se witwa Singirankabo Isaac.

Mbarushimana nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko, yishimye, maze atangaza ati: “Icyemezo cy’ishyingirwa cya Niyonsaba cyagaragaje inkomoko ye nyakuri n’ababyeyi be nyakuri.”

N’ubwo urukiko rwagaragaje ko nta sano Mbarushimana afitanye na Niyonsaba, rwashyize mu gaciro, rwamwemereye kubirukana mu rugo, ariko rumutegeka kubaha amashilingi ibihumbi 300 yo kujya gukodesha aho bazaba mu gihe cy’amezi atatu. Yemeye kuyishyura.

kis.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *