Kenya: Abakomoka mu Rwanda barasaba Leta kubemerera bakaba ubwoko

Sangiza iyi nkuru

Abaturage ba Kenya bakomoka mu Rwanda barasaba Leta ko yabemerera bakaba ubwoko (tribe) nk’ubundi bugera muri 43 busanzwe muri iki gihugu.

Aba ni abakomoka ku Banyarwanda bavuye mu Rwanda mu bihe by’ubukoloni, bakajya gukoreshwayo imirimo y’ubucakara n’Abongereza, nk’uko Nation dukesha aya makuru yabitangaje.

Batanze ubu busabe nyuma y’aho tariki ya 12 Ukuboza 2020, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yahaye 1,300 muri bo ubwenegihugu nyuma y’imyaka myinshi bafatwa nk’abanyamahanga.

Leta ya Kenya ivuga ko aba baturage bakomoka ku miryango y’Abanyarwanda yagiyeyo mu myaka y’1950.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *