Umugore Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Olive Lembe yasezeranyije ab’i Goma bimuwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 100, aho buri muryango uzabonamo ikibanza kirimo inzu.
Lembe yatanze iri sezerano kuri uyu wa 10 Nyakanga 2021 ubwo yasuraga ibice bigize uyu mujyi byangijwe mu buryo bukomeye n’iruka rya Nyiragongo.
Yagize ati: “Tugiye guha hegitari 100 ababuze ubutaka bwabo. Ni icyemezo cyacu, umugabo wanjye nanjye.”
Buri muryango wimuwe n’iruka rya Nyiragongo, uzahabwa ikibanza kingana na metero 20 kuri 15 (metero kare 300).
Ubu butaka Lembe na Kabila batanze bavuga ko babuguze muri Gurupoma ya Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo mu myaka ishize. Igikorwa cyo kubwubakamo inzu kizakorwa n’umuryango Asbl Initiative Plus.
Nyiragongo yarutse tariki ya 22 Gicurasi 2021, yimura imiryango ikabakaba 2,500, ikaba ari yo umuryango wa Joseph Kabila ugiye guha ubu butaka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


