Igihe ingabo za SADC zizasangira iz’u Rwanda muri Mozambique cyamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Umuryango ugizwe n’bihugu biri mu majyepfo y’umugabane wa Afurika, SADC, watangaje igihe uzoherereza ingabo zawo mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 7 Nyakanga Umuvugizi wa SADC, Stergomena Tax yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amumenyesha iyi gahunda, izohereza izi ngabo tariki ya 15 Nyakanga 2021.

SADC ivuga ko iki gikorwa cyo kwifatanya n’ingabo za Mozambique kurwanya ibikorwa by’iterabwoba kizamara amezi atatu, yongeraho ariko ko gishobora kuziyongera bibaye ngombwa.

Stergomena yagize ati: “Igikorwa cyo kohereza ingabo kizaba tariki ya 15 Nyakanga 2021, zimareyo amezi atatu, ashobora kongerwa bitewe n’uko ibihe (situation) bizaba bimeze.”

Ingabo za SADC zizasanga muri Cabo Delgado iz’u Rwanda zoherejweyo guhera tariki ya 9 Nyakanga. Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko zizafatanya mu butumwa bw’amahoro.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *