Imyaka 23 irashize: Laurent Kabila akura Gen. Kabarebe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo

Sangiza iyi nkuru

Kuva tariki ya 11 Nyakanga 1998 kugeza kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021, hashize imyaka 23 Gen. James Kabarebe (yari afite ipeti rya Colonel) asimbujwe Gen. Célestin Kifwa wari muramu wa Laurent Désiré Kabila ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo-Kinshasa.

Ni icyemezo Laurent Kabila wari Umukuru w’Igihugu yafashe mu gihe bivugwa ko we na Leta ye bari bafitiye urwango rukomeye ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zari zaramufashije kugera ku butegetsi, ahiritse Mobutu Sese Seko.

Iyi nshingano nshya ntabwo Gen. Kabarebe yayimazeho igihe, kuko yari mu ngabo z’abanyamahanga zatashye nyuma y’aho Laurent Kabila yari yafashe icyemezo cyo kuzirukana mu gihugu cye, tariki ya 27 Nyakanga 1998.

Gen. Kabarebe yigeze kubwira itangazamakuru ko muri icyo gihe, ingabo z’amahanga cyane cyane iz’u Rwanda zari zikomeje kugaragarizwa urwango, rwatumye umurinzi we yicirwa hafi y’ibirindiro bya gisirikare bya Tchachi.

Yavuze ko kandi muri urwo rwango, ubwo yahererekanyaga ububasha na Gen. Kifwa, uyu muramu wa Kabila yigeze gukora ikimenyetso yise icyo kwirukana amadayimoni y’Abanyarwanda.

Muri videwo dukesha umunyamateka Benjamin Babunga wo muri Congo, Gen. Kabarebe yagize ati: “Ubwo [Kifwa] yazaga mu biro byanjye, yazanye ihene, maze arayibaga, amena amaraso yayo ahantu hose, hasi, ku madarajya, byose abikora ngo arirukana amadayimoni y’Abanyarwanda.”

Ingabo z’Abanyarwanda zavuye i Kinshasa ariko zigeze mu mujyi wa Goma ntizataha mu Rwanda, ahubwo zifata icyemezo cyo gusubira Kinshasa gushoza intambara kuri Leta ya Congo.

Ziyobowe na Gen. Kabarebe, zafashe ikibuga cy’indege za gisirikare cya Kitona tariki ya 4 Kanama 1998, muri operasiyo y’amateka yiswe Kitona.

Laurent Kabila yari yaragize Gen. Kabarebe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo tariki ya 25 Ugushyingo 1997.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Imyaka 23 irashize: Laurent Kabila akura Gen. Kabarebe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo
    Ubwo mwumva muri intwari mwzfashe u Rwanda kubera embargo ntimukabeshye ngo mwabohoje igihugu

  2. Imyaka 23 irashize: Laurent Kabila akura Gen. Kabarebe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo
    Ubwo mwumva muri intwari mwzfashe u Rwanda kubera embargo ntimukabeshye ngo mwabohoje igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *