Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yategetse abayobozi bo mu nzego z’ibanze bihaye ububasha bwo gusenyera abaturage mu gace ka Mugoboka mu Ntara ya Bujumbura, kongera kuzubaka bikaba birangiye mu byumweru bibiri.
Minisitiri Ndirakobuca yafashe iki cyemezo ubwo yari yasuye aka gace kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, nyuma yo gutabazwa n’abaturage bavuze ko bakorewe akarengane n’aba bayobozi.
Yemeje ko aba bayobozi bakoze amakosa, biha ububasha bwo gukora ibyo amategeko atemera. Yagize ati: “Abo bayobozi bakoze amakosa kuko hasenywa ku mihanda mikuru no mu makaritsiye yubatswe, hashingiwe ku mategeko.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko Leta yari yarasabye aba bayobozi kwereka abaturage inzu bakwiye kwisenyera ubwabo, aho kuzibasenyera. Yagize ati: “Leta ntabwo yavuze ko twebwe dushinzwe ubutegetsi tuza gusenya. Yadutumye kwereka abaho aho barengeye, bo ubwabo bakisenyera.”
Yakomeje ati “Twebwe nta bubasha dufite bwo gusenya kuko iyi Leta ni iyacu abanegihugu, ni iyanyu. Iyo umwana yakoze ikosa, uramwereka uti ‘hariya hari ikosa’, akabona ko yakoze ikosa hanyuma agasaba imbabazi, ibyo wamubwiye akabikora.”
Aba bayobozi bagombaga gufungwa bazira guhohotera aba baturage, babanje kwambikwa amapingu. Gusa Minisitiri Ndirakobuca yabaretse, abategeka kubaka izi nzu mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Yagize ati: “Ndagira ngo nsabe abakoze ibi bintu, ni amahirwe ya nyuma mbahaye. Nyuma y’ibyumweru bibiri, ibyasenywe byose bizabe byamaze kubakwa nabo, nta wundi ubigizemo uruhare…Inyuma y’ibyumweru bibiri nzagaruke hano nsange hasa n’uko hari hasa, amazu ameze nk’uko yari ameze.”
Amabwiriza ateganya ko inzu zigomba gusenywa ari izegereye umuhanda munini kuri metero esheshatu kumanura n’izubatswe muri za karitsiye hadakurikijwe amabwiriza agendana n’igishushanyo mbonera cy’imijyi.


