Urwego rw’Ubucamanza kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021 rwasohoye itangazo rinenga abaturage bo mu Karere ka Rusizi bari bagiye gukubitira umucamanza n’umwanditsi w’urukiko mu rukiko rw’ibanze rwa Kamembe.
Uru rugomo rwabaye tariki ya 9 Nyakanga ubwo aba bagore bari bimina bitemewe bikoresha ihererakanya ry’amafaranga rizwi nka ‘pyramid’ batari banyuzwe n’umwanzuro w’urukiko wo kurekura by’agateganyo umwe baregaga bamushinja kubambura.
Aba baturage bari biganjemo abagore bashakaga ko urukiko rwivuguruza ku mwanzuro rwari rwatangaje, uyu baregaga agafungwa, n’abandi babinjije muri ibi bimina bagakurikiranwa, bakabasubiza amafaranga babahaye bavuga ko yageraga muri miliyoni 500.
Amashusho bafashwe n’itangazamakuru abagaragaza bakoreye igisa n’imyigaragambyo imbere y’urukiko, barwinjiramo, batangira gufata mu mashati uyu mucamanza, bashaka kumukubita, ndetse banasagararira umwanditsi w’urukiko.

Urwego rw’Ubucamanza mu itangazo rwasohoye, rwagize ruti: “Urwego rw’Ubucamanza rwababajwe n’ibyo bikorwa bigayitse, ndetse rukaba rubinenga. Ruboneyeho kwibutsa buri wese by’umwihariko abagana Inkiko ko amategeko agenga imiburanishirize y’imanza ateganya uburyo bwifashishwa n’umuburanyi mu kugaragaza uko atishimiye icyemezo cy’Urukiko aho kwiyambaza izindi nzira zidateganywa n’amategeko.”
Uru rwego rwibukije buri wese ko gushyira iterabwoba cyangwa igitutu icyo ari cyo cyose ku mucamanza kubera icyemezo yafashe bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

12 Responses
Ubucamanza bwanenze abashatse gukubita umucamanza n’umwanditsi w’urukiko
Ibi bintu koko ni ibyo kunengwa. Ariko aba bacamanza nabo bakurikiranwe kugira ngo harebwe niba nta kintu kibyihishe inyuma. Cyangwa se hanarebwe niba ubwo atari ubwambuzi bushukana kandi bushyigikiwe n’ubucamanza.

Nibyo abo baturage bakoze banarenga kw’itegeko nshingano kuko basagariye ubutabera,ariko k’urundi ruhande,twakwibaza ngo ese bo ntibashobora kuba bararenganye,umucamanza nawe afite ikosa?Erega nawe n’umuntu uakosa.Ababikurikirana barebe ku mpande zombi.

Ibi biragayitse cyane