Burundi: Ambasade y’Amerika ngo ifite impungenge ku bitero bishobora kuyigabwaho muri uku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Abanyamerika baba mu gihugu cy’u Burundi baba abakora muri Ambasade ndetse n’abandi bari mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kurinda umutekano basabwe kurya bari menge ko bashobora kugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro yamaze kwiyegeranya mukarere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibyatangajwe na Ambasade y’Amerika ikorera mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho yatangaje ko hari imitwe yitwaje intwaro mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba yamaze kwegeranya imbaraga ngo itere Abanyamerika baba muri kiriya gihugu ndetse n’ibindi bikorwa bikomeye biri muri kiriya gihugu.
Nk’uko yabitangarije ku rubuga rwayo, iyi Ambasade yatanze ubutumwa ku banyamerika baba muri kiriya gihugu ko hari amakuru yizewe avuga ko muri uku kwezi k’Ukuboza bashobora kugabwaho ibitero aho bari hose bityo bakaba bagomba guhora biteguye muri uku kwezi.
Iyi Ambasade, itangaza ko ihangayikishijwe n’aho yubatse kuko hasa no ku nkengero z’ikiyaga aho abantu benshi baba baje kuruhukira no koga, ikaba igice kimwe kigizwe n’akabari abaje kwinezeza biyakiriramo.
Iyi Ambasade yanasabye Abanyamerika bagana iki gihugu mu bikorwa bitandukanye birimo n’ubukerarugendo ko bagomba kujya birinda kujya ahantu hari abantu benshi kuko ibi biteri ngo aribo bishobora kuzibasira.
Mu minsi micye ishize, nibwo Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi Willy Ntamitwe yarikotse igitero cy’abagizi ba nabi, umwe mu bamurindaga akahasiga ubuzima ndetse nawe agakomereka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Burundi bimaze hafi amezi 18 mu bihe bibi by’imvururu zahitanye abasaaga 1000, abasaga 600 barafunzwe naho abasaga ibihumbi 20 bakaba barataye ibyabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *